skol
fortebet

Uganda:Umugore wanduye Coronavirus yabyariye mu kato nta muganga wo kumufasha afite

Yanditswe: Monday 30, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Umugore uzwi ku izina rya Aisha Namatovu nyuma y’uko ari mu kato nyuma yo kumusangana icyorezo cya coronavirus muri Entebbe ’Uganda’ yabyaye nta wundi muntu afite wamufasha kuko abapolisi bari kurasa umuntu wese usohoka muri ibi bihe.

Sponsored Ad

Aisha Namatovu yari yarashyizwe mu kato mu kigo cy’ubushakashatsi muri Entebbe kubera icyorezo cya coronavirus bamusanzemo,kandi ikibabaje nuko ejo ku cyumweru mu masaha ya mugitondo aribwo yatangiye kubabara ari nabwo yagombaga kubyara mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Bamwe mu bantu bari barahawe akato na Namatovu bavuze ko bagerageje kugera ku baganga ariko biba iby’ubusa. Abashyizwe mu kato na we bavuze ko babimenyesheje ibitaro bya Mulago kugira ngo bamusuzume nyuma yo kumva ibimenyetso bimwe na bimwe ntibaza,nuko agumishwa mu kigo cy’ubushakashatsi muri Entebe-Kitooro aho yari afungiwe ari mu kato.

Nyuma yo kubyara imbangukiragutabara ya minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu cya Uganda yahageze nka 8h30 za mugitondo cyo kuri uyu wa mbere kugirango imuhe ubuvuzi ubuvuzi.Minisiteri y’ubuzima yabimenye ari uko ibonye ubutumwa bw’uyu mugore ku mbuga nkoranyambaga.

Minisiteri y’ubuzima yagize iti: “Twibanze ku mashusho y’imbuga nkoranyambaga y’umudamu utwite wagiye kubyara igihe yari mu kato. Ubu Yavanywe mu mutekano aho yari ari mu kato, ajyanwa mu bitaro bya Entebbe Grade B kandi ahabwa ubuvuzi bwa nyuma. Ababyeyi n’umwana bombi bameze neza ”.

Ibitekerezo

  • Iriya foto y’umubyeyi ntabwo yari ikwiye kujya ku mbuga nkoranyambaga kabisa!Nta banga bahaye ababyeyi muri rusange ndetse n’uriya by’umwihariko.Hari amafoto adakwiye kujya akwirakwiza mu binyamakuru pe!Mugerageze guha ababyeyi ibanga kuko ni ba mama,bashiki bacu,ba mama wacu na ba masenge.Rwose ntibikwiye!

    However Rwanda cannot be compared to Uganda. Rwanda is well organised and respectful to humanity

    KUBYARA ni impano ikomeye duhabwa n’Imana yaturemye.Natwe tugomba kuyitura tuyishaka kandi tuyikorera,twitegura Paradizo ibikiye abantu bayumvira,batibwira ko gushaka ibyisi gusa aribwo buzima.
    Abashaka Imana hakiri kare Imperuka itari yaza,izabahemba ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Nubwo bapfa kimwe n’abandi bose,izabazura ku Munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40.

    imanishimwe

    ntabwo muri abanyamakuru bumwuga nigute wavugako umuntu wese ugerageje gusohoka muri Uganda araswa?? nihondi kndi ntawe ndabona barashe kuko yasohotse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa