skol
fortebet

Uganda: Umugore yaciye agahigo ko kubyara benshi

Yanditswe: Sunday 28, May 2017

Sponsored Ad

Mu gihe benshi bashishikarizwa kuringaniza urubyaro kugira ngo babashe kubonera abana babo ibibatunga, uburyo bwo kwivuza, kwambara, kwiga n’ibindi, uyu mugandekazi we siko biri kuko ku myaka 39 gusa amaze kugira abana 39.
Uyu mugore niwe ubaye uwa mbere ku mugabane wa Afurika ufite abana benshi dore ko yabyaranye n’umugabo umwe abana 44 gusa ubu abariho ni 38.
We ubwe ngo yifuzaga kubyara abana 6 ariko kubwo kubyara impanga inshuro nyinshi byatumye umubare w’abana yateganyaga wikuba kenshi. (...)

Sponsored Ad

Mu gihe benshi bashishikarizwa kuringaniza urubyaro kugira ngo babashe kubonera abana babo ibibatunga, uburyo bwo kwivuza, kwambara, kwiga n’ibindi, uyu mugandekazi we siko biri kuko ku myaka 39 gusa amaze kugira abana 39.

Uyu mugore niwe ubaye uwa mbere ku mugabane wa Afurika ufite abana benshi dore ko yabyaranye n’umugabo umwe abana 44 gusa ubu abariho ni 38.

We ubwe ngo yifuzaga kubyara abana 6 ariko kubwo kubyara impanga inshuro nyinshi byatumye umubare w’abana yateganyaga wikuba kenshi.

Uyu mugore ngo yashatse kuboneza urubyaro ariko abaganga bamugira inama yo kubyihorera kuko ngo afite intanga nyinshi mu mubiri we kubw’ibyo bikaba byamutera ibindi bibazo aramutse yifungishije.

Ubwinshi bw’urubyaro rwe rujyana n’ubwinshi bw’ibyo barya kuko ku munsi akoresha ibiro 7 by’ibishyimbo, 25 bya kawunga na 2,5 by’isukari.
SRC: Swahili Times

Ibitekerezo

  • yabonye busines waa

    Habyarimana , niba ibibatunga bihari, Amen!!!!!!!

    Kubyara ni byiza cyane abana barashimisha. Udashaka abana ntakabe mu bantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa