skol
fortebet

Uganda: Umukanishi yagonze abana 2 bavukana barapfa ubwo yasuzumaga ko imodoka yakize

Yanditswe: Monday 03, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umukanishi wo mu gihugu cya Uganda yishe abana babiri bavukana ubwo yageragezaga gusuzuma ko imodoka yakoraga yakize ayitwarana umuvuduko imunanira kuyihagarika.

Sponsored Ad

Nyina wabo bana yagiye kugaruka ava iyo yari yagiye asanga abantu batabaye batwaye abana mu bitaro ahitwa Kawolonaye ariko bapfira mu nzira bataragezwa kwa Muganga.

Ikinyamakuru Bukedde cyatangaje ko abana bapfuye umwe yitwaga Winnie Nalumaga w’imyaka 9 akaba yigaga mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza akaba yari kumwe na murumuna we witwa Angel Namutebi wigaga mu mwaka wa mbere mu ishuri rya Buzaama P/S.

Ababyeyi b’aba bana bitwa Denis Kasimaggwa na Grace Nalubowa bakaba batuye Bbulamazzi mu Murenge wa Najja mu Karere ka Buikwe.

Nyina w’abo bana yahise ajya kuri Polisi aho batwaye imirambo y’abana be avuga ko abana bari bagiye kwa Sekuru ubyara ise witwa God Kato.

Imodoka yagonze abana abaturage bashakaga kuyitwika ariko Polisi iyitwara vuba vuba.Nkuko abatuarage babivuga ntiharamenyekana niba Makanika yafashwe cyangwa atafashwe ariko bakaba bihanganisha ababyeyi b’abana bishwe kuko gupfusha abana 2 icyarimwe bigoye kubyakira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa