skol
fortebet

Uganda: Umunyarwanda yatemwe na shebuja w’Umugande amuziza kumwishyuza amafaranga yakoreye

Yanditswe: Monday 25, Nov 2019

Sponsored Ad

Umunyarwanda witwa Karemera Damascène w’imyaka 25 ukomoka mu Murenge wa Busoro, AKarere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo, yatemwe ukuboko no mu mutwe n’umunya-Uganda, yakoreraga mu buhinzi bw’urutoki.

Sponsored Ad

Uyu Karemera yatemwe n’uyu munya Uganda amuziza ko amwishyuje amafaranga yari amufitiye angana n’ibihumbi 192 by’amashilingi ya Uganda akaba ari umushahara w’amezi atandatu.

Karemera avuga ko yari amaze amezi umunani aba muri iki gihugu cy’igituranyi, aho yakoraga mu rutoki rw’umwe mu baturage bo mu Karere ka Ntungamo.

Yamuhembaga amashilingi ibihumbi 32 buri kwezi, akaba yaramugezemo amezi atandatu aho yamubwiraga ko azayamuhera rimwe umunsi yayashatse.

Tariki 23 Ugushyingo saa yine z’igitondo ngo nibwo yamubwiye ko aje kumwishyura aza ari kumwe n’abandi banya-Uganda batatu, aho kumwishyura bakurayo umuhoro batangira kumutema ngo bamwice aho bamubwiraga ko ari maneko y’u Rwanda.

Icyakora ntabwo babashije kubigeraho kuko bamutemye ku kuboko no ku mutwe ubundi akiruka akabasiga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Twizeyimana Hamdun, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo munyarwanda yaturutse muri Uganda avirirana bagahita bamujyana kwa muganga.

Yagize ati “Yambukiye mu nzira y’amazi Kagitumba ahita ajya kuri Polisi bamutwara ku Kigo Nderabuzima kumuvuza, bamudoze kuri icyo gikomere cyo mu mutwe ndetse n’akaboko ubu ameze neza nubwo yaje avirirana hasigaye kumujyana iwabo.”

CIP Twizeyimana yasabye abanyarwanda kwitondera kujya muri Uganda ngo kuko benshi bajyayo bahohoterwa.

Ati “Abanyarwanda bakwiye kurinda umutekano wabo bakumva ko Uganda abanyarwanda bajyayo babahohotera, bakwiye kugabanya ingendo bakorerayo kugeza igihe inzego z’igihugu zibifite mu nshingano zizumvikanira wenda umutekano ukagaruka ku banyarwanda.”

Uganda imaze igihe kinini ihohotera abanyarwanda baba muri iki gihugu bamwe bakaba bafungwa bazira ubusa, abandi bakicwa abandi bakameneshwa bazira ko ari abanyarwanda.

Mu biganiro bikomeje guhuza intumwa z’u Rwanda na Uganda, ibiheruka kubera i Kigali byemeje ko Uganda igenzura abanyarwanda bafunzwe nta dosiye, bakarekurwa.

Biteganyijwe ko mu nama itaha izabera muri Uganda [nubwo ikomeje guhindagurirwa amatariki izaberaho], hazarebwa niba hari intambwe yatewe, mbere yo kuganira ku bijyanye n’urujya n’uruza hagati y’ibihugu byombi.

Guhohoterwa no gufungwa kwa hato na hato kw’abanyarwanda muri Uganda, kwatumye mu ntangiriro z’uyu mwaka, Guverinoma y’u Rwanda isaba abaturage kuba bahagaritse kujya muri Uganda kugeza igihe ikibazo kizakemukira.

Inkuru ya IGIHE

Ifoto:Internet

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa