skol
fortebet

Uganda yemeje umuntu wa mbere w’icyorezo cya Coronavirus hafatwa n’izindi ngamba nshya zikomeye

Yanditswe: Sunday 22, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Izindi ngamba igihugu Leta y’igihugu cya Uganda yafashe nyuma yo kwemeza umurwayi wa mbere w’icyorezo cya Coronavirus, indege ziva hanze ntizemerewe kugwa ku kibuga icyo ari cyo cyose cyo muri iki Gihugu, Nta munyamaguru,cyangwa umunya-Uganda wemerewe kuva cyangwa kwinjira muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Perezida Museveni mu makuru aheruka gutangaza kuri Coronavirus yahagaritse ingendo zose z’abagenzi zo mu ndege usibye iza UN n’indege zitwara imizigo.

"Minisiteri y’ubuzima iramenyesha abaturage muri rusange ko Uganda yemeje ko umurwayi wa mbere w’indwara ya Coronavirus cyangwa COVID-19.

Uwo iki cyorezo cyagaragayeho, ni umugande w’umugabo w’imyaka 36 wari avuye i Dubai uyu munsi mu gitondo cyo ku wa gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2020 saa mbiri za mu gitondo mu ndege ya Ethiopian Airlines.

Mu gihe cyo kwipimisha ku kibuga cy’indege, ubushyuhe bwe bwari 38.7 ° C bituma abayobozi ku kibuga cy’indege bamutandukanya kugira ngo bakurikirane.

Ubushyuhe bwakurikiyeho bwafashwe hagati y’iminota 30 n’isaha imwe bukomeza kuba bumwe, yimuriwe mu cyiciro cya B cya Entebbe kugira ngo akurikiranwe a... "Minisitiri w’ubuzima muri Uganda, Dr. Jan Ruth Aceng yemeje.

Minisitiri w’ubuzima muri Uganda, Dr. Jan Ruth Aceng yemeje umuntu wa mbere wagaragayeho icyorezo cya Coronavirus

Hakurikijwe ibyavuzwe haruguru, Perezida yahise yihutira gutanga amabwiriza mashya avuga ko Nta muntu n’umwe wemerewe kwinjira mu gihugu ... Indege zose zitwara abagenzi ziva hanze ya Uganda ntizemerewe kugwa ku kibuga cy’indege icyo ari cyo cyose muri Uganda usibye indege z’imizigo zonyine nizo ngo zishobora kuguruka no gusohoka mu gihugu.

Ibindi bidasanzwe ni iby’indege ziteza ikibazo, izo zishobora kwemererwa kugwa kuko binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga turamutse tuhagaritse kugwa, Perezida yongeyeho.

Leta ya Uganda iherutsr gutangaza ko Indege zo mu gihugu zo zikomeza kubera ko icyo cyorezo ngo kitari kiragaragara imbere (icyo gihe, ariko ibintu byarahindutse, ubu bafite umurwayi umwe wemejwe), ibi birashobora gutuma icyorezo gikwirakwira byoroshye.

"Nta ndege zitwara abagenzi, cyangwa urujya n’uruza rw’abantu rwinjira muri Uganda cyangwa kuva muri Uganda usibye abashoferi b’imizigo n’abakozi babo babafasha, ibi bireba n’amakamyo yo mu muhanda."

Nta muntu wo muri Uganda cyangwa undi uzemererwa kwinjira muri Uganda ku butaka cyangwa ku mazi usibye abashoferi n’abakozi babaherekeza batarenze nabo batatu mu mubare w’imodoka zitwara imizigo nka romoruki, ikamyo cyangwa se na pikipiki.

Perezida wa Uganda mu itumanaho aheruka kuvuga kuri Coronavirus,yakomeje abivuga;

"Nta bisi, nta bisi nto, imodoka za salo. Nta moto izemererwa mu gihugu. Ikindi kandi abanyamaguru ntibazemererwa cyangwa se n’abagenda ku magare ntibazemererwa kwinjira mu mihanda yo muri Uganda , mu nzira cyangwa mu mazi ntibazemererwe gusohoka muri ubwo buryo. "

Iki cyemezo gitangira gukurikizwa uyu munsi 22 Werurwe 2020 saa sita.

Uganda n’u Burundi bimwe mu bihugu bibiri byo mu karere dutuyemo k’uburasirazuba bitari biragaragaramo umurwayi w’icyorezo cya Coronavirus.

SRC:Uganda Online

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa