skol
fortebet

UK: Umwamikazi Elizabeth II yashize hanze ifoto akunda cyane ari kumwe n’umugabo we Philip

Yanditswe: Saturday 17, Apr 2021

Sponsored Ad

Umwamikazi Eilzabeth II yashyize imwe imwe mu mafoto akunda cyane ari kumwe n’umugabo we bamaranye nawe imyaka 73, igikomangoma Philip, uherutse gutabaruka akaba arashyingurwa kuri uyu wa gatandatu.

Sponsored Ad

Aba bafotowe bicaye mu twatsi mu kibanza kiri ahitwa Aberdeenshire, bakaba barafotowe n’umukazana wabo, Countess of Wessex mu 2003.

Igikomangoma Philip yari yihengetse, yiseguje inkokora, ingofero nayo yayishyize kw’ivi.

Arashyingurwa kuri uyu wa gatandatu, mu ngoro iri ahitwa Windsor.

Iyi foto yafashwe ku munsi hari izuba ryinshi, Umwamikazi n’umugabo we,Igikomangoma Philip, bari kumva akayaga basekera umukazana wabo Sophie Rhys-Jones warimo kubafotora.

Mike Tindall warushinze n’umwuzukuru wabo Zara Tindall, yashimagije Igikomangoma Philip avuga ko "ari umuntu witangiye umuryango".

Uyu wahoze ari umukinnyi wa rugby mu Bwongereza yashyize ifoto ya Philip ku rubuga rwa Instagram,yakuye mu gitabo cy’amafoto (album) y’umuryango w’Igikomangoma Philip, ari kumwe n’umukobwa mukuru wa Tindall, Mia.


Iyi n’imwe mu mafoto umwamikazi Eilzabeth II akunda cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa