skol
fortebet

Umubare w’ abamaze kwicwa na Ebola muri Kongo ukomeje kwiyongera

Yanditswe: Tuesday 21, Aug 2018

Sponsored Ad

Imibare itangwa na Minisiteri y’ Ubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, irerekana ko abantu 55 ari bo bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Ebola cyongeye kwaduka mu burasirazuba bw’iki gihugu mu minsi mike ishize.

Sponsored Ad

Leta ya Kongo yemeje bidashidikanywaho ko 28 muri bo bazize virusi ya Ebola mu gihe abandi bitaremezwa neza ijana ku ijana.

Inkingo n’imiti bya Ebola ikiri mu igeragezwa, ni byo biri kwifashishwa mu gukumira ko Ebola isakara no mu bice itarageramo. Ariko abategetsi bateganya ko umubare w’abarwayi ba Ebola uziyongera.

BBC yatangaje ko ibigo bibiri biri kuvurirwamo Ebola muri Kivu y’amajyaruguru byenda kubura ubushobozi mu gihe ikigo gishya cyo kuvuriramo Ebola kiri hafi kubakwa mu ntara bituranye ya Ituri.

Abakora mu bikorwa by’ubuzima bari gukurikirana abantu 1500 bagize aho bahurira n’abarwayi ba Ebola.

Ariko ni akazi kagoye kubera ibikorwa by’umutekano mucye byongeye kubura mu burasirazuba bwa Kongo, ahakorera imitwe myinshi y’inyeshyamba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa