skol
fortebet

Umubyeyi wa Nicolas wabaye Perezida w’u Bufaransa yitabye Imana

Yanditswe: Thursday 14, Dec 2017

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Ukuboza 2017 nibwo mu muryango wa Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa, humvikanye inkuru y’akababaro y’umubyeyi we Andrée Sarkozy w’imyaka 93 y’amavuko witabye Imana.
Uyu mubyeyi yavutse yitwa Andrée Mallah aza gufata izina rya Sarkozy nyuma yo gushakana na Paul (Pál) Sarkozy, se w’abahungu be 3 barimo Nicolas wabaye Perezida w’u Bufaransa n’abavandimwe be Guillaume na François.
Nyina wa Sarkozy yari azwi cyane ku izina rya Dadu yahawe n’abo mu (...)

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Ukuboza 2017 nibwo mu muryango wa Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa, humvikanye inkuru y’akababaro y’umubyeyi we Andrée Sarkozy w’imyaka 93 y’amavuko witabye Imana.

Uyu mubyeyi yavutse yitwa Andrée Mallah aza gufata izina rya Sarkozy nyuma yo gushakana na Paul (Pál) Sarkozy, se w’abahungu be 3 barimo Nicolas wabaye Perezida w’u Bufaransa n’abavandimwe be Guillaume na François.

Nyina wa Sarkozy yari azwi cyane ku izina rya Dadu yahawe n’abo mu murango we.

Andrée Sarkozy n’umuhungu we Guillaume Sarkozy
Kuya 18 Ukuboza, 2017 nibwo hateganyijwe umuhango wo gushyingura nyakwigendera uzabera mu mujyi wa Neuilly.

Umuhungu wa Nicolas ari kumwe na Nyirakuru

Uyu mubyeyi yitabye Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa