skol
Kigali
startimes

Umugabo yakuriyeho amafaranga y’ubukode abapangayi be 15 kubera COVID-19

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 July 2020 Yasuwe: 3285

Miliyoni z’abantu ku isi bari mu bihe bigoye by’ubukungu kubera icyorezo cya coronavirus cyazambije imikorere y’aho bakuraga imibereho, hari benshi ubu bagorwa no gukodesha aho baba, Michael Munene yakoze igikorwa cyiza ku bacumbitse mu nzu ze muri Kenya.


Leta z’ibihugu nyinshi ziri kugerageza uburyo bwo gufasha abaturage bazo muri ibi bihe bikomeye, gusa hari abantu ku giti cyabo nabo bashyiraho akabo mu gufasha abandi.

Bwana Munene, afite abapangayi 15 bakodesha inzu ze, ubu yabasoneye ubukode bw’amezi ane ndetse abadafite ibiribwa muri bo babikeneye cyane arabibaha.

Yabwiye BBC ati: "Maranye igihe kinini n’abapangayi banjye, benshi muri bo bakora ubucuruzi buciriritse, imirimo yo gupagasa, n’abarimu mu mashuri abanza, ni abantu binjiza amafaranga macye.

"Igihe rero iki cyorezo cyateraga nabonye ko bari kugorwa cyane, nanjye ntekereza icyo nabafasha kuko tumaranye igihe kinini, bamwe ndetse imyaka 10".

Muri Kenya hari ba nyiri inzu bagiye bazikuraho imiryango cyangwa ibisenge kuko abazikodesha bananiwe kubishyura muri ibi bihe bikomeye, kandi batanabashije kwimukira ahandi.

Michael Munene avuga ko cyera nawe agikodesha yajyaga ahura n’ingorane nk’izi zo kubura ubwishyu ba nyiri inzu ntibamworohere, ubu yiyemeje kutagira nka bo.

Ati: "…Hari n’igihe bamfungiranaga mu nzu kuko nananiwe kwishyura, rero ndumva neza ibibazo barimo byo kutabasha kunyishyura".

"Narabahamagaye dukorana inama, ndababwira nti kuva ubu ndashaka ko mushyira imbaraga mu kubona ifunguro ry’imiryango yanyu n’iby’ibanze mukenera, ayo mwanyishyuraga muyaguremo ibyo mukeneye".

Bwana Munene yasoneye abakodesha inzu ze ubukode bw’ukwezi kwa gatanu, ukwa gatandatu, ukwa karindwi n’ukwa munani y’uyu mwaka.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    Imana iguhumugisha,igukubire karindwi ibyo wabasoneye kuko urintwari !!!!

    2 months ago

Inzindi nkuru

Kabuga Felicien ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yajyanwe mu...

Umunyarwanda Kabuga Felicien ufungiye mu Bufaransa, biravugwa ko amerewe...
27 September 2020 Yasuwe: 1734 0

Burundi: Perezida Ndayishimiye yagaragaye ateruye ingurube yo koroza...

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye,yongeye guca ibintu hirya no...
22 September 2020 Yasuwe: 2885 0

Ibaruwa irimo uburozi bwa ’ricin’ yari igiye guhabwa Trump muri White...

Ubutumwa burimo uburozi bwa ’ricin’ bwari bwohererejwe Perezida Donald Trump...
20 September 2020 Yasuwe: 2162 0

Indonesia: Abafashwe banze banze kwambara agapfukamunwa bari gutegekwa...

Mu cyaro kimwe cyo mu gihugu cya Indonesia,abaturage bari gufatwa batambaye...
18 September 2020 Yasuwe: 749 0

Tanzania: Abana 10 bapfiriye mu muriro wafashe inzu bararaGAmo ku ishuri...

Abana 10 bapfiriye mu muriro watwitse inzu bararamo mu gicuku cy’uyu munsi...
14 September 2020 Yasuwe: 714 0

RDC: Ibirombe byagwiriye abantu 50 bose bahita bahasiga ubuzima

Ibirombe 3 byacukurwagamo Zahabu mu gace kitwa Kamituga muri RDC byagwiriye...
12 September 2020 Yasuwe: 827 0