skol
fortebet

Umugore n’ umugabo bibarutse imfura nyuma y’ imyaka 36 bategereje akana

Yanditswe: Sunday 28, Oct 2018

Sponsored Ad

Umugore w’ imyaka 60 yibarutse umwana we wa mbere amaze imyaka 36 yarabuze urubyaro. Umwe mu bumvishe iyi nkuru yavuze ko Imana ikora ibitangaza byinshi umuntu atakwiyumvisha.

Sponsored Ad

Byabereye muri Leta ya Ogun muri Nigeria nk’ uko byatangajwe Oluyemi Ajibola, ushinzwe itangazamakuru n’ itumanaho mu ishuri ‘Moshood Abiola Polytechnic School Ojere Abeokuta’.

Oluyemi, yavuze ko uyu mugore n’ umugabo bari bamaze imyaka 36 bashyingiranywe ariko barabuze urubyaro kugeza Imana isubije amasengesho yabo.
Uyu mwana aherutse kubatizwa na Rev. Olusola Oyewole wo mu itorero Divine Heights Biblical Church.

Mu butumwa Oluyemi yashyize kuri facebook yagize ati “ Bamwise Oluwatodimu Joda. Uyu mwana avutse nyuma y’ imyaka 36 bamutegereje nyina yari agize imyaka 60 y’ amavuko. Pastor Olusola Oyewole wo muri Divine Heights Biblical Church, Abeokuta. Nigeria niwe wamubatije"

Ubusanzwe umugore acurira imyaka 45 bivuze ko kugira ngo umugore urengeje iyi myaka yongere kubyara ari tombora. Gusa uyu munyanigeriyakazi we yabyaye arengeje imyaka 15 ku myaka yo gucuriraho igaragazwa na siyanse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa