skol
fortebet

Umugore w’imyaka 26 n’umuhungu we bishwe bunyamaswa

Yanditswe: Sunday 14, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Abashinzwe iperereza batangiye iperereza ku bwicanyi bwakorewe umugore w’imyaka 26 n’umuhungu we w’imyaka 11, basanze bapfiriye mu gace ka Joska gahereye i Matungulu, mu ntara ya Machakos mu gihugu cya Kenya

Sponsored Ad

Uyu mudamu ufite imyaka 26 basanze aryamye yambaye ubusa ku buriri kandi bamutemye mu maso, mu gihe umurambo w’umuhungu we wasanzwe washyizwe mu ijerikani ya litiro 50 bamuciye umutwe.

Raporo ya mbere yerekana ko umuntu ukekwaho iki cyaha cy’ubwicanyi witwa Jared Ochichi yatawe muri yombi, akaba ari umugabo wa nyakwigendera, afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kangundo.

Imirambo ya ba nyakwigendera bamenyekanye ku mazina ya Jackline Jared (Mama) na Amos Jared (Umuhungu) yimuriwe ku bitaro bya Kangundo, mu gihe hagitegerejwe gukora isuzuma ngo bamenye neza icyabishe.

Amakuru y’aya mahano yatangarijwe polisi n’abaturanyi, maze basuye aho ibyaha byakorewe abapolisi bavumbuye intwaro zikekwa ko zakoreshejwe muri ubwo bwicanyi, impamvu y’ubu bwicanyi bukabije ikaba itaramenyekana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa