skol
fortebet

Umugore wa Obote wabaye Perezida wa Uganda arembeye mu bitaro

Yanditswe: Monday 12, Nov 2018

Sponsored Ad

Maria Kalule Obote w’ imyaka 82 y’ amavuko yajyanwe mu bitaro byo muri Kenya tariki 4 Ugushyingo 2018.

Sponsored Ad

Umuhungu we akaba n’ umudepite muri Uganda Jimmy Akena yavuze ko yina yafashwe n’ uburwayi bwo mu gatuza butuma ahumeka bimugoye.

Mama Maria washakanye na Militon Obote mu myaka 54 ishize abaganga barimo gusuzuma niba atarwaye umusonga.

Depite Akena yavuze ko abaganga barimo gukora uko bashoboye kugira ngo batabare ubuzima bw’ uyu mubyeyi.

Maria Obote yasuye muri Uganda 2005 amaze imyaka 20 mu buhungiri mu gihugu cya Zambia , agaruwe no gushyingura umugabo we.

Nyuma y’ amezi abiri yatorewe kuyobora ishyaka Uganda People’s Congress ahatana no mu matora ya Perezida aratsindwa.

Iri shyaka ryashyizwe na Militon Obote aribera umuyobozi kugeza apfuye, asimburwa n’ umugore we wiyamamaje mu matora ya Perezida ya 2006 wa Uganda agira amajwi 0,6% nk’ uko byatangajwe na Chimpreports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa