skol
fortebet

Umugore wabyaye abana batandatu bapfa amateka yahindutse arizwa n’ ibyishimo

Yanditswe: Monday 19, Nov 2018

Sponsored Ad

Meenakshi Valand ni umwe mu bantu bacye ku isi washoboye kubyara umwana nyuma yo guterwamo nyababyeyi. Kandi nta kindi cyari kumushimisha cyane kurenza ibyo.

Sponsored Ad

Yagize "Ntabwo nashoboraga kureka kurira nyuma yaho umwana wanjye w’umukobwa avukiye. Yari amarira y’ibyishimo - napfushije abana batandatu mu myaka micye ishize".

Madamu Meenakshi w’imyaka 28 y’amavuko, yabyariye mu Buhinde mu kwezi gushize kwa cumi nyuma yo kubona nyababyeyi yahawe na nyina umubyara.

Mu myaka icyenda amaze ashatse, Meenakshi yapfushije abana babiri nyuma yo kubatwita mu gihe gisanzwe cyuzuye, inda enye zindi zivamo nuko bimuviramo no kugira nyababyeyi ifite inkovu.

Yarwaye indwara izwi nka Ashermans syndrome mu rurimi rw’Icyongereza, irangwa n’ibimenyetso birimo kubona imihango micye cyane cyangwa ntinaboneke na busa, ububabare bukabije ndetse no kunanirwa gusama cyangwa inda usamye ikavamo.


Uyu mwana yateye ibyishimo Meenakshi Valand kuko iza zavagamo

Yabwiye BBC ko atacitse intege
Ati : "Nashakaga umwana wanjye bwite. Sinashakaga kugira umwana wavutse mu buryo namutwitiwemo n’undi muntu".

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru mpuzamahanga cy’ubushakashatsi ngiro, abagera kuri 15% by’abaturage ni ingumba, kandi abari hagati ya 3% na 5% muri aba babiterwa no kudakora cyangwa ubumuga bwa nyababyeyi.

Yagannye Dr Shailesh Putambekar, umuganga ukora mu byo kubaga uyobora itsinda ry’abatera nyababyeyi mu bagore bafite iki kibazo mu bitaro bya Galaxy Care Hospital mu mujyi wa Pune.

Nyina Sushila Ben yamuhaye nyababyeyi ye kugira ngo Meenakshi abashe kubyara umwana.

Iyo nyababyeyi yabashije kuyiterwamo neza nta kibazo kibaye n’itsinda ry’abaganga 12 mu kwezi kwa gatanu mu mwaka ushize wa 2017.

Ariko mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, yagize iyindi ngorane - urusoro rwa mbere (rw’umwana) yari ahawe rwaranze. Nuko ahabwa urwa kabiri mu kwezi kwa kane.
Ibyumweru bibiri nyuma yaho, Radha yavutse igihe kitageze mu kwezi kwa cumi apima ikilo kimwe na garama 45.

Dr Putambekar yagize ati: "Umuvuduko w’amaraso wa Meenakshi wahise utangira kuzamuka nuko dufata icyemezo cyo kumukorera ’césarienne’ [kumubaga]. Umwana yavutse igihe kitageze, ariko ameze neza".

Nkuko bitangazwa n’itsinda ryo ku bitaro bya Galaxy Care Hospital, buri gikorwa nk’iki gitwara amadolari y’Amerika arenga ibihumbi 11. Ariko kuko Meenakshi ari we wari ubyaye bwa mbere mu Buhinde hifashishijwe ubwo buryo, we yabikorewe ku buntu.

Yahawe imiti yo kuburizamo ubwirinzi bw’umubiri igatuma nyababyeyi itamuvamo.
Nyuma y’umwaka ahawe iyo nyababyeyi, abaganga bafashe icyemezo ko biteguye kumushyiramo rumwe mu nsoro.

Abaganga bavuga ko ubu buryo budatekerezwa ko bugira ingaruka ku bukorewe cyangwa ku mwana, nubwo haba hifashishijwe imiti iburizamo gutakara kwa nyababyeyi ndetse no kubagwa inshuro nyinshi. Mu Buhinde honyine, abagore barenga 600 barindiriye guhabwa nyababyeyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa