skol
fortebet

Umuhungu witegura gukwa umukobwa wa Muswati arasabwa ishyo ry’inka 300

Yanditswe: Sunday 27, Aug 2017

Sponsored Ad

Umuhungu umaze igihe mu rukundo n’umukobwa w’umwami Muswati III wa Swaziland aritegura gusaba no gukwa umukunzi we, gusa mbere y’uko uyu muhango bita ‘Lobola’ uba arasabwa inka 50 z’ibanze.
Ikinyamakuru City Press cyanditse ko umukobwa witwa Sikhanyiso w’umwami Muswati III agiye gushyingiranwa n’umuhungu usabwa kumukwa ishyo ry’inka 300.
Igikomangoma Sikhanyiso niwe mukobwa mukuru wa Muswati wo ku mugore we wa mbere Inkhosikati LaMbikiza. Uyu mukobwa yize mu bihugu bikomeye birimo u Bwongereza, (...)

Sponsored Ad

Umuhungu umaze igihe mu rukundo n’umukobwa w’umwami Muswati III wa Swaziland aritegura gusaba no gukwa umukunzi we, gusa mbere y’uko uyu muhango bita ‘Lobola’ uba arasabwa inka 50 z’ibanze.

Ikinyamakuru City Press cyanditse ko umukobwa witwa Sikhanyiso w’umwami Muswati III agiye gushyingiranwa n’umuhungu usabwa kumukwa ishyo ry’inka 300.

Igikomangoma Sikhanyiso niwe mukobwa mukuru wa Muswati wo ku mugore we wa mbere Inkhosikati LaMbikiza. Uyu mukobwa yize mu bihugu bikomeye birimo u Bwongereza, Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse na Australia.

Iyi nkumi ifite impamyabumenyi ya master’s mu byitwa Digital Communication azakora ubukwe n’umuhungu witwa Mzwakhe Phiri w’imyaka 30 y’amavuko.

Uyu muhungu nawe akomoka mu muryango w’ibwami muri Malawi.Yavukiye muri Swaziland nubwo sekuru akomoka mu bami bo muri Malawi.

Uyu musore arasabwa kuzabanza gutanga inka 50 kwa sebukwa kugirango ahabwe ikaze mu muryango w’uyu mukobwa nawe w’imyaka 30 y’amavuko.
Ibindi binyamakuru bivuga ko Muswati ariwe uzagena umubare w’inka azahabwa.

Ibitekerezo

  • Kurongora no kurongorwa ni itegeko ry’imana.Mwibuke ko Imana yacu yitwa Yehova yashyingiye ADAMU,kugirango bashimishanye kandi babyare.Ikibabaje nuko abantu hafi ya bose basuzugura imana.Urugero,sex zabo baziha abantu batari abagabo babo.Abandi bakazikoresha muli Homosexuality na Lesbianism,kugirango binezeze.Niyo mpamvu imana yenda KURIMBURA abantu bose bayisuzugura,hagasigara gusa abantu bake bayumvira (Yeremiya 25:33).Nizere ko uyu mukobwa na Fiyanse we badacana inyuma kandi ko bazabana kugeza gupfa.Ntabwo imana yemera abagore benshi nkuko amadini amwe yigisha kubera IRARI (Greed) ya sex.Bene aya madini,Bible iyita amadini y’ikinyoma cyangwa Babuloni Ikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa