skol
fortebet

Umujyi wa Wuhan watangiriyemo COVID-19 abaturage basubiye mu buzima busanzwe

Yanditswe: Wednesday 08, Apr 2020

Sponsored Ad

Igihugu cy’Ubushinwa cyatangaje kuri uyu wa kabiri ko itegeko cyari cyarashyizeho ryo kubuza abantu bo mu mujyi wa Wuhan utuwe na miliyoni 11 gusohoka mu ngo zabo ryarangiye.

Sponsored Ad

Uyu mujyi wa Wuhan niwo watangiriyemo icyorezo cyakwiriye isi yose na nubu kikaba gikomeje kurimbura imbaga y’abatuye isi by’umwihariko muri Amerika n’I burayi.

Ingingo yo kubuza abantu gusohoka mu Bushinwa yari imaze iminsi 76 yarangiranye na sasita z’ijoro zo kuri uyu wa kabiri, nyuma y’aho reta y’Ubushinwa itangarije ko nta muntu mushya wanduye, nabwo bamwe bagishidikanya kuri iri tangazo ry’Ubushinwa.

Mu Buyapani, Leta yashyize ibice bimwe by’igihugu mu bihe bidasanzwe kubera Corona, mu gihe mu Bwongereza Minisitiri w’intebe Boris Johnson akiri mu bitaro kubera Coronavirus.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 08Mata 2020, imibare y’ubwandu bushya n’abahitanywe n’iki cyorezo yakomeje kuzamuka mu buryo budasanzwe ndetse ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaciye agahigo ku Isi ko gupfusha abantu benshi ku munsi umwe kurenza ibindi bihugu.

Inzego z’Ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko ibi byatumye abantu bose bamaze gupfa muri iki gihugu baba 12722, kandi imibare iri bukomeze kwiyongera.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi umuririmbyi ukomeye, John Prine, yapfuye azize iki cyorezo.

Mu Bushinwa aho iki cyorezo cyatangiriye mu Mujyi wa Wuhan, ubu abaturage barangije ibyumweru 11 bari bamaze mu kato ndetse ibikorwa by’ubucuruzi byasubukuwe.

Imibare yo muri iki gitondo saa 08:00, igaragaza ko ku Isi hose abamaze kwandura Coronavirus ari 1432084, abitabye Imana bo ni 82099, mu gihe abamaze gukira bo ari 302209.

Kugeza ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Espagne, u Butaliyani, u Budage n’u Bufaransa ni byo bihugu bikomeje kuza imbere mu kugira abanduye benshi.

Ibitekerezo

  • Ni byiza ko Ubushinwa bwatangiye gutsinda Covid19 muri Wuhan biratanga icyizere no Ku bindi bihugu.Ni baze bafashe ibindi bihugu banabisangize Ku bunararibonye bwabo bakoresheje.Umugabo nyamugabo yirwanaho akarwana no kubandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa