skol
fortebet

Umukecuru w’imyaka 90 yabaye umuntu wa mbere wahawe urukingo rwa Coronavirus mu Bwongereza

Yanditswe: Tuesday 08, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Umukecuru w’imyaka 90 yabaye umuntu wa mbere wahawe urukingo rwa Coronavirus mu Bwongereza, nyuma y’iminsi mike icyo gihugu cyemeye gutangira gukoresha urukingo rwakozwe n’ibigo birimo Pfizer na BioNTech.

Sponsored Ad

Uwo mukecuru witwa Margaret Keenan, uzuzuza imyaka 91 mu cyumweru gitaha, yavuze ko urwo rukingo ariyo mpano nyamukuru abonye ku isabukuru ye y’amavuko.

Yagize ati “Ndumva ari ishema kuba ari njye wa mbere ukingiwe Covid-19, niyo mpano ya kare ku isabukuru yanjye kuko ubu bisobanuye ko ngiye kumara ikindi gihe kinini ndi kumwe n’inshuti zanjye mu mpera z’umwaka nyuma y’igihe kigera ku mwaka ndi njyenyine.”

Ni uwa mbere wahawe urukingo, mu nkingo 800 000 u Bwongereza bwahawe zizifashishwa mu gukingira abaturage babwo icyorezo cya Coronavirus. Biteganyijwe ko uku kwezi kuzajya gushira habonetse izindi nkingo zigera kuri miliyoni enye.

Mu bantu b’ibanze bagiye gukingirwa mu Bwongereza harimo abafite imyaka igeze kuri 80 ndetse n’abakozi b’ingenzi mu nzego z’ubuzima.

U Bwongereza nicyo gihugu cya mbere gitangiye gukoresha urukingo rwa Pfizer. Mu cyumweru gishize nibwo cyemeje ko rutangira gukoreshwa.

Nubwo inkingo ibihumbi 800 arizo zamaze kuboneka, u Bwongereza bwasabye izigera kuri miliyoni 40 zigenewe abantu miliyoni 20 kuko nibura umwe azajya aruhabwa kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa