skol
fortebet

Umukobwa wa Raila Odinga umaze iminsi 11 mu bitaro, yajyanywe muri Afurika y’ Epfo

Yanditswe: Wednesday 01, Mar 2017

Sponsored Ad

Rosemary Odinga, umukobwa wa Raila Odinga umunya-politiki utavuga rumwe n’ ubutegetsi mu gihugu cya Kenya yurijwe indege ajya kuvurirwa mu gihugu cy’ Afurika y’ Epfo.
Uwo mukobwa wari umaze iminsi 11 mu bitaro by’ I Nairobi muri Kenya mu gitondo cy’ ejo ku wa Kabiri nibwo yajyanywe muri Afurika y’ Epfo kugira ngo akomeze yitabweho n’ abaganga.
Uwo mukobwa Rosemary Odinga arwaye ikibyimba ku bwonko, kidafitanye isano na kanseri.
Ikinyamakuru edaily dukesha iyi nkuru cyanditse ko ibitaro uwo (...)

Sponsored Ad

Rosemary Odinga, umukobwa wa Raila Odinga umunya-politiki utavuga rumwe n’ ubutegetsi mu gihugu cya Kenya yurijwe indege ajya kuvurirwa mu gihugu cy’ Afurika y’ Epfo.

Uwo mukobwa wari umaze iminsi 11 mu bitaro by’ I Nairobi muri Kenya mu gitondo cy’ ejo ku wa Kabiri nibwo yajyanywe muri Afurika y’ Epfo kugira ngo akomeze yitabweho n’ abaganga.

Uwo mukobwa Rosemary Odinga arwaye ikibyimba ku bwonko, kidafitanye isano na kanseri.

Ikinyamakuru edaily dukesha iyi nkuru cyanditse ko ibitaro uwo mukobwa wagejejwe muri Afurika y’ Epfo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Gashyantare 2017 arimo kuvurirwamo bitaramenyekana.

Rosemary Odinga arwajwe na nyina Ida Odinga na murumuna we Winnie Odinga.

Ubuheta bwa Raila Odinga, Rosemary Odinga yagiye ku bitaro bya kaminuza ya Agha Khan tariki 17 Gashyantare ababara umutwe, ahita yimurirwa ku bitaro bya Nairobi ku munsi wakurikiyeho.

Ngo ubwo burwayi uwo mukobwa arwaye ntabwo ari uburwayi bukomeye cyane ariko ngo butitaweho hakiri kare bushobora gutera ubuhumyi no guhungabana k’ ubwonko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa