skol
fortebet

Umukobwa wari urembeye mu bitaro yafashwe ku ngufu na muganga n’abakozi b’ibitaro barangije baramwica

Yanditswe: Tuesday 03, Nov 2020

Sponsored Ad

Mu gihugu cy’Ubuhinde gufata ku ngufu bikomeje kuba umuco karande kuko ubu havugwa inkuru y’umuganga n’abakozi b’ibitaro bafashe ku ngufu umukobwa w’imyaka 20 wari urwaye.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa wari urwariye mu bitaro byigenga by’ahitwa Manjhanpur mu ntara ya Uttar Pradesh,yafashwe ku ngufu n’umuganga wamwitagaho ndetse n’abakozi b’ibitaro bamenye ko yabibwiye umuryango we baramwica.

Uyu mukobwa yabwiye ababyeyi be ko yafashwe ku ngufu na muganga we n’abakozi b’ibitaro se umubyara agiye kubaza abayobozi b’ibitaro bamubwira ko afite uburwayi bwo mu mutwe.

Se w’uyu mukobwa ntiyatuje yahise ajya kurega mu karere atuma iki cyaha kimenyekana mu Buhinde bwose.

Polisi yo muri aka gace yahise itangira iperereza ku ifatwa ku ngufu ry’uyu mukobwa ukiri muto ariko muganga n’abakozi b’ibitaro bashinjwa kumufata ku ngufu barahunze.

Uyu mukobwa yajyanwe muri ibi bitaro afite umuriro ndetse ari kuribwa mu nda gusa byarangiye afashwe ku ngufu.

Umuyobozi w’akarere ka Kaushambi,yavuze ko aba bagabo bashinjwa iki cyaha bose bazahanwa bikomeye.

Ati “Tuzaha ibihano bikomeye abashinjwa iki cyaha.Ibyangombwa by’ibitaro byatejwe agaciro.”

Umuyobozi w’ibi bitaro, Sanjiv Kumar,yavuze koi bi birego ari ibihimbano ndetse bigamije gufungisha ibitaro bye.

Mu Buhinde gufata ku ngufu byabaye umuco kuko buri munsi nibura abakobwa 90 bafatwa ku ngufu nkuko bitangazwa n’ikigo gishinzwe kigenza ibyaha gusa ngo benshi mu bafatwa ku ngufu ntibatanga ibirego kubera ubwoba no gutinya igisebo.

Mu cyumweru gishize,umugore w’imyaka 21 wari urembye cyane kubera indwara y’igituntu, yafashwe ku ngufu bitera benshi uburakari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa