skol
fortebet

Canada:Umunyarwanda agiye kugenda kilometero 500 n’ amaguru mu bukonje

Yanditswe: Friday 25, Nov 2016

Sponsored Ad

Umunyarwanda .Kizito Musabimana, uba muri Canada yatangiye urugendo rw’ iminsi 12 mu bukonje avuga ko rugamije gukangirira abantu gufasha abahura n’ ihungabana batewe n’ intambara.
Kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2016 nibwo Musabimana yatangiye urugendo rwa kilometero 547. Aho avuga ko azagenda n’ amaguru mu bukonje . biteganyijwe ko azava mu mujyi wa Toronto kugera i Montreal.
Mbere gato yo gutangira urwo rugendo, Musabimana yaganiriye na BBC avuga iki gitekerezo cyamujemo bitewe n’ ibyamubayeho (...)

Sponsored Ad

Umunyarwanda .Kizito Musabimana, uba muri Canada yatangiye urugendo rw’ iminsi 12 mu bukonje avuga ko rugamije gukangirira abantu gufasha abahura n’ ihungabana batewe n’ intambara.

Kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2016 nibwo Musabimana yatangiye urugendo rwa kilometero 547. Aho avuga ko azagenda n’ amaguru mu bukonje . biteganyijwe ko azava mu mujyi wa Toronto kugera i Montreal.

Mbere gato yo gutangira urwo rugendo, Musabimana yaganiriye na BBC avuga iki gitekerezo cyamujemo bitewe n’ ibyamubayeho ari mu Rwanda.


Kizito Musabimana agiye kugenda kilometero 547 agamije kwereka abantu ko badakwiye kwirengagiza ubuzima bubi banyuzemo

Yagize ati "Jyewe mama wanjye yari Umutitsi, papa yari Umuhutu. Mu ntambara [famillle yanjye] umuryango wanjye wo kwa mama abenshi bitabye Imana; barabishe....Nari mfite imyaka 11. Ni ibintu nanyuzemo maze kuva mu Rwanda naragiye sinshake kongera kubitekereza...ariko uko nshatse kubyiyibabagiza ariko bigenda binkuriraho binteza n’ibindi bibazo byinshi mu bundi buzima."

Musabimana avuga ko azagenda Km 547 mu minsi 12. Akaba ateganya kugenda Km 45 buri munsi.

Asobanura ko yashatse kwerekana ko bishoboka kunyura mu bibazo biremereye by’ubuzima ariko ukabirenga. yagize ati "Ibi bintu iyo umuntu abinyuzemo biraremereye kandi birakomeye. Niba hari umuntu n’umwe nafasha kugira ngo abivemo nk’uko nabivuyemo, byonyine birahagije."

N’ubwo iki gikorwa kigoye, Musabyimana avuga ko yagihisemo yabitekerejeho cyane.
"Ni ikintu ngomba kurangiza. Ubona ko a ari harehare ariko jye nagifashe ngishaka kuko navugaga nti reka mfate ikintu kiremereye gikomeye nk’ibyo nanyuzemo muri iyi myaka ishize [biriya byo gukira mu mutwe]...ikintu kizanyaka ingufu kugikora".
Avuga ko ashaka kwereka Abanyarwanda bose n’abanyamahanga ko kuganira ku bibazo by’ihungabana ari ngombwa.

Ni urugendo agiye gukora mu gihe cy’imbeho ikomeye cyane. Ariko avuga ko yabyiteguye.

"Ni nka biriya byo gukora ibintu byo gusenga. Jye nashatse ikintu kimfasha. Ikintu nkora cyane kimfasha ni ukugenda n’amaguru. Hari igihe buri munsi mba nakoze amasaha abiri nkagenda".

Asobanura kandi ko bimufasha gutekereza neza. Musabimana avuga ko azakora urugendo ari wenyine, ariko azafashwa n’ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Canada.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa