skol
fortebet

Umunyarwandakazi yatangaje ukuntu ubuzima bwahindutse mu Bushinwa kubera Coronavirus

Yanditswe: Wednesday 29, Jan 2020

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi Gisele Berwa,wiga mu majyepfo y’Ubushinwa mu ntara ya Guangdong mu birometero bigera ku 1,000 uvuye mu ntara ya Hubei, yabwiye BBC uko byifashe aho ari mu gihe indwara ya Coronavirus iri kuvugwa cyane.

Sponsored Ad

Gisele Berwa avuga ko aho aba mu mujyi wa Shenzhen abantu bose babasaba kwambara udukoresho dupfuka umunwa n’amazuru, kwirinda kujya ahari abantu benshi no kwitwararika isuku.

Avuga ko leta y’Ubushinwa yagabanyije ingendo z’abantu, ikanabagira inama zo kuguma mu ngo zabo birinda kujya ahari abantu benshi.

Ati: "Leta yashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya iyi ndwara, ubu ushobora kuva ahantu hamwe ujya ahandi bakagupima kenshi cyane mu nzira.

Aho ndi ntabwo biteye ubwoba cyane kereka ahari abantu benshi niho biba biteye ubwoba.

Impungenge zindi ziriho ubu ni abashaka gutaha kuko ntabwo uba uzi neza ko mu nzira utaha ujya ku kibuga cy’indege utahagera wamaze guhura n’uyifite".

Iyi virus yateye mu gihe Ubushinwa bwari bwinjiye mu biruhuko byo gusoza umwaka, aho Abashinwa benshi, mu muco wabo,bajya aho bakomoka gusorezayo umwaka.

Berwa ati: "Kuko byabaye abantu bari mu biruhuko rero, amashuri yahise atanga amatangazo anamenyesha abanyeshuri ko itariki yo gutangira (yari 17/01) yigijweyo kugera igihe kitazwi".

Hari impungenge z’uko iki gihe gishobora kuba kirekire kuko iyi virus itarabonerwa umuti kandi abayanduye bakomeza kuboneka mu Bushinwa.

Berwa ati: "Ubu uwataha ntazi ngo ndakatisha [ticket y’indege] izagaruka ryari, uri aha nawe ntazi ngo ahari mu gihe kinganga iki? Ni ibyo bibazo bihari urebye".

Berwa avuga ko muri iki gice cy’amajyepfo y’Ubushinwa hari umubare utari muto w’Abanyarwanda ariko ko agereranyije nka 60% y’abakora ubucuruzi bari baratashye, ariko 90% y’abaje kwiga bo bagihari.

Ati: "Nk’abakora ubucuruzi abenshi bari baratashye kubera ibyo biruhuko, abandi baracyahari ariko ubu ntibari kugenda cyane kubera kwanga kugera ahari abantu benshi, turirinze cyane aho turi".

Umubare nyawo w’Abanyarwanda baba mu Bushinwa ntabwo uzwi neza, gusa ubucuruzi n’abajya kwiga mu Bushinwa bavuye mu Rwanda byarushijeho gutera imbere mu myaka ya vuba.

Leta y’u Rwanda yamaze gusohora itangazo rigira inama Abanyarwanda kwirinda ingendo zitari ngombwa mu ntara ya Hubei ahari umujyi wa Wuhan ufatwa nk’izingiro ry’iyi virus yo mu bwoko bwa Corona.

Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda [RBC] CYatangaje ko batangiye ibikorwa byo kugenzura abagenzi ku kibuga cy’indege cya Kigali mu rwego rwo kwirinda iyi virus yateye.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa