skol
fortebet

Umupadiri yakoze benshi ku mutima nyuma yo kwitangira umwana ukiri muto we akemera Coronavirus ikamwica

Yanditswe: Tuesday 24, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Umupadiri gatolika w’imyaka 72 wo mu Butaliyani yapfuye azize igitabo cyitwa coronavirus. Padiri Giuseppe Berardelli bamusuzumye COVID-19 maze abakirisitu be bamugurira mask y’ubuhumekero ahitamo kuyiha umurwayi ukiri muto urwaye virusi.

Sponsored Ad

Nk’uko ikinyamakuru gatolika cyitwa Outlook kibitangaza ngo umuntu w’Imana byatangajwe ko yapfiriye mu bitaro by’i Lovere mu karere ka Lambardy gaherereye mu majyaruguru y’Ubutaliyani kazahajwe n’icyorezo ku isi.

"Nibyo, Don Giuseppe yarekeyaho guhumeka, kabone nubwo yari abikeneye, kandi iyi ni yo shusho nziza cyane y’ubugingo bw’umupadiri mu myaka yamaze muri Val Seriana yahanganye na buri kimwe. Yari umupadiri wumvaga abantu bose, yari azi gutega amatwi, uwamuganaga yabaga azi ko yizeye ubufasha bwe, "ibi bikaba byavuzwe n’umuyobozi w’akarere ka Fiorano, Clara Poli.

Nibura, abapadiri batandatu barimo Berardelli ngo bazize virusi mu cyumweru gishize mu majyaruguru y’Ubutaliyani honyine mu gihe abandi 14 ku munsi binjira mu bitaro.Ku wa kabiri, tariki ya 24 Werurwe, mu Butaliyani hapfuye abantu 6.077 ku bantu 63.927 banduye, iki gihugu kikaba kivuga ko hapfa abantu barenga 300 buri munsi.

Guverinoma y’Ubutaliyani yakiriye abaganga n’abaforomo 52 baturutse muri Cuba kugira ngo bashyigikire abakozi b’ubuzima barengejwe urugero n’abarwayi b’icyorezo cya Covid-19. Abaganga bo muri Cuba bifatanije na bagenzi babo benshi baturutse mu Bushinwa boherejwe mu bitaro bitandukanye i Bergamo, mu karere ka Lombardy.

Ku wa gatanu, tariki ya 20 Werurwe, perezida wa Lombardy yavuze ko guverinoma yemeye kohereza ingabo mu karere ke kugira ngo zifashe mu bikorwa byo guhashya icyorezo kidatinda. Attilio Fontana yagize ati: "Icyifuzo cyo gukoresha ingabo cyakiriwe ... kandi n’abasirikare 114 bazaba bari hasi muri Lombardy yose ... biracyari bike cyane, ariko ni byiza".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa