skol
fortebet

Umurambo w’igikomangoma Philip uzatwarwa n’imodoka ya Land Rover yikoreye ubwe

Yanditswe: Friday 16, Apr 2021

Sponsored Ad

Herekanywe amashusho y’imodoka ya Land Rover yakozwe n’igikomangoma Philip ngo izatware isanduku y’umurambo we.

Sponsored Ad

Prince Philip, wapfuye mu cyumweru gishize ku myaka 99, yatangiye gukora kuri iyi modoka guhera ubwo yari agize imyaka 82.

Ibyayihinduweho birimo igice cy’inyuma gifunguye aho isanduku ye izaba irambitse, hamwe n’ibara ry’icyatsi kibisi rya gisirikare.

Ejo kuwa gatandatu ku munsi wo kumushyingura, iyi Land Rover izakoreshwa mu kugeza isanduku irimo umurambo we kuri shapeli ya St George.

Iyi shapeli iri mu yindi ngoro nini y’Umwamikazi Elizabeth II ya Windsor Castle ari naho azashyingurwa.

Iyi Land Rover yo gutwara umurambo iri mu makuru arambuye yatanzwe na Buckingham Palace ya gahunda yo gushyingura Igikomangoma Philip.

Abana be bane, n’abuzukuru be babiri Prince William na murumuna we Prince Harry bazaba bakurikiye iyo modoka.

Philip yatangiye gutunganya imodoka izatwara umurambo we afatanyije n’uruganda Land Rover mu 2003.

Uyu mugabo wari mu ngabo zirwanira mu mazi z’Ubwongereza mu ntambara ya kabiri y’isi, yasabye ko ibara rya mbere ry’iyi modoka ry’icyatsi cya Belize rihindurwa hagakoreshwa icyatsi cya Bronze, ibara rikoreshwa ku modoka nyinshi za gisirikare za Land Rover.

Iyi modoka yakorewe mu ruganda rwa Land Rover ruri ahitwa Solihull, Philip ubwe yagiye akurikirana uko ikorwa muri iyo myaka, impinduka za nyuma zakozwe mu 2019, ubwo yagiraga imyaka 98.

Iyi modoka yari yakorewe kuzatwara Prince Philip kuva i Wellington Arch hagati muri London kugera ku nyubako y’umutamenwa ya Windsor Castle, urugendo rwa 35Km, ariko Covid-19 yatumye imigambi yose ihindurwa.

Iki gikomangoma cyakunze kuboneka kenshi kigenda mu modoka za Land Rover.

Igikomangoma Philip yapfuye tariki 09 z’uku kwezi kwa kane muri Windsor Castle. Umubiri we ubu uruhukiye muri shapeli y’iyo ngoro y’Umwamikazi.

Buckingham Palace ivuga ko imihango yo kumushyingura izagenda uko yabyifuje.

Amabwiriza yo kwirinda coronavirus mu Bwongereza avuga ko abantu 30 gusa, bategeranye, ari bo bemerewe kwitabira gushyingura.

Abazitabira ni abo mu muryango w’Umwamikazi n’umugabo we, barimo benewabo batatu b’Abadage.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa