skol
fortebet

Umuririmbyikazi warokotse ya mpanuka y’ ubwato yavuze akababaro yanyuzemo n’ uko kuririmba byamutabaye

Yanditswe: Thursday 29, Nov 2018

Sponsored Ad

Umuririmbyi IRYN Namubiru yatangaje uko byamugendeye kugeza arokowe impanuka n’ umunyeshuri nyuma yo kumara umwanya mu mazi yari yaguyemo.

Sponsored Ad

Yavuze ko mu ijoro ryo ku wa gatanu yaryamye ntabone ibitotsi kubera ko hari urusengero ruri hafi y’ aho atuye rwamusakurizaga. Ngo yasinziriye saa kumi n’ imwe z’ igitondo aho akangukiye ajya kureba umushoferi we wari mu bitaro kuko yari yakoze impanuka ku wa Kane.

Yagiye kureba umushoferi we mu bitaro bya Nsambya aziko bari butahane bamusezereye ariko ntibahita bamusezerera ataha wenyine ahitira muri saro gukoresha inzara. Ari gukoresha inzara nibwo inshuti ye Hope Mukasa yamuhamagaye imubwira ko bagiye kujya mu bwato. Byari saa yine z’ amanywa. Mukasa yongeye guhamagara uyu muhanzi amubwira ko ubwato buhaguruka saa saba n’ igice undi yumva ko atakigiyeyo nubwo yumvaga abikunzwe.

Saa mu mani Hope yongeye guhamagara uyu muhanzi amubwira ko batarahaguruka amusaba kwitegura bakajyana, undi yambaye inkanzu bwangu yatsa imodoka yerekeza KK beach ahasanga Mukasa amubwira abo bari kumwe.

Ati“Hari abantu benshi barimo abo Prince Wasajja na Chuck Brian wapfuye”

Mu bwato hari ubwoko bwose bw’ inzoga, black labels, congac, za wisiki abantu barimo kuzigotomera nk’ ariwo munsi wabo wanyuma. Mukasa we ntabwo yarimo anywa inzoga.

Buri kintu cyose cyari Ubuntu barambwiye ngo uwitwa Freeman yishyuye. Ubwo ubwato bwari buje saa kumi nabwiye Mukasa numva namaze kunanirwa, ndimo kubona abantu ntazi ngiye kwisubirira mu rugo aranyinginga ngo nimpaguke.

Abantu barahagurutse bajya mu bwato buto ngo bubajyane mu bwato bunini ku nshuro ya kabiri nongera kumva umutima umbwira ngo ‘wijyayo’ ndebye hirya mbona inshuti zanjye zirimo Arnald Simbwa na Stella Ntanda baramwira ngo ntabwo wadusiga aha na Arnald ntanze ko ataha.

Ku nshuro ya 3 abandi bari kujya mu bwato, njye naragiye nicara mu modoka yanjye , inshuti zanjye zirambaza ngo koko uratashye nti ‘yego’, zirambwira ziti ‘basi ngwino usezere Freeman’.

Freeman yumvishije uyu muhanzikazi ko agomba kujya mu bwato birangira abyemeye, bafata akato gato berekeza ku bwato bunini benshi bari bamaze gusinda , mu bwato harimo umuziki udunda. Iruhande rw’ uyu muhanzi hari yicaye umusore atangira kumutereta, ariko DJ agakomeza abwira abantu ngo bareke kujya ku ruhande rumwe ubwato butarohama.

Uyu muhanzikazi avuga ko we yari yambaye ijaketi yo mu mazi ibuza abantu kwibira yayifunze neza mu gihe Hope we yari yayidegaje avuga ko yumva ashyushye. “Naramubwiye ngo utekereza ko ubwato bugiye kurohama bwaguha akanya ko kubanza gufunga ijaketi?”

DJ yakomeje ambwira abantu mu ijwi rirenga ngo bicare ku mpande zose z’ ubwato ariko bose bari basinze nta numwe wari umwitayeho. Mukasa yabonye amazi arimo kwinjira mu bwato avuza induru ariko njye ntabwoba nari mfite kuko nari ntarayabona.

Umuriro warazaga ukongera ukagenda zimbyiteho nyuma nibwo naje kumenya ko ari moteri y’ ubwato iri kwizimya ikongera ikaka. Ubwato bwatangiye kujya buhengama bugahengamuka nkumva ari ibisanzwe ku bwato, natangiye kugira ubwoba ubwo umuhengeri wazaga ugakubita ubwato indangururamajwi zikagwa mu mazi.

Iruhande rwacu haciye ubundi bwato burabibona ko ubwacu bugiye kurohama, 15 bahise bava mu bwacu bajya muri ubwo bundi twe dusigaranamo n’ abari basinze batabyitayeho.

Hashize akajya gato nabwiye Mukasa ngo mpereza isakoshi yanjye yarimo telefone nshane itoroshi, namaze kuvuga iyo nteruro ubwato bwiyubitse.


Umuhanzikazi Iryn Namubiru arashimira cyane umunyeshuri Brian watabaye ubuzima bwe

Bumaze kwiyubika numvaga abantu barenga abandi bicuza, ariko njye umutima ukabwira ngo ntabwo urapfa uragera ku nkombe ukiri muzima. Narokowe amazi inshuro ebyiri narohamye bituma niga koga ariko n’ ubu ntinya amazi biteye ubwoba.

Nafungaga umwuka amasagonda 40 nkabona kongera guhumeka kuko ariyo myitozo nari menyereye gukora ndimo gusubiramo indirimbo.

Nakomeje nzuguza itoroshi mu kirere ubundi bwato burambona buza kudutabara, umugore wari iruhande rwanjye yari nyiri ubwato ubwo ubutabazi bwasaga bwasanze yamaze gupfa.

Umusore wari mu bwato yarabwiye ngo tuza, tuza , arambwira ngo nimuhereze telefone , ndayimuha, apfata akaboko arankurura ninjira mu bwato bwe. Maze kugeramo sinashoboraga kwinyeganyeza kuko numvaga amaguru yabaye ibinya.

Ubwo nari mbonye tugiye kugera ku nkombe nabwiye umusare nti ‘mpereza telefone yanjye abantu baransakuriza bati ‘urashaka telefone cyangwa ubuzima?’

Umuntu wanyuma twari kumwe mu bwato bamukuyemo tugeze ku nkombe basanga yamaze gupfa, umutabazi aratubwira ngo arimo gupfa, turamupompa ntihagira irizi risohoka, muhuha mukanwa ariko igihe cyari cyarenze , numvaga nkomeye nkibwira ko abandi bose babonye ubutabazi ari bazima.

Iryn Namubiru yageze iwe saa cyenda z’ igitondo. Nta muntu yashoboraga kuvugisha kuri telefone kuko uwari wamutabaye ari wari wayisigaranye. Sim card y’ uyu muhanzikazi uwamutabaye yayishyize muri telefone ye acaginga iy’ uyu muhanzikazi. Abantu bahamagaraga iyo sim card yarabitabaga bakamubwira ngo iyo telefone ni iya Iryn Namubiru akabasubiza ati ‘Niba ari wa mugore natabaye ni muzima aratekanye’.

Saa cyenda n’ igice z’ igitondo nibwo manager w’ uyu muhanzikazi yageze iwe ari kumwe na Bryan wamutabaye.

“Brian ni inyangamugayo yatabaye ubuzima bwanjye. Ndashimira Imana n’ abantu bose bagezeho sinifuza ko ibintu nka biriya byakongera kubaho”.

Uyu muhanzi kugira ave aho yarokoye ku nkombe agera iwe yateze moto imugeza aho yari yasize imodoka. Motari yamuhaye ikote arifubika kugira agarure agashyuhe. Yinjiye mu modoka ye abapolisi baramuherekeza bamugeza mu rugo. Inkweto ze yari yazitaye mu bwato bwa Brian wiga muri Kaminuza ya KIU ari nawe wamutabaye.

Ubu bwato bwarimo abarenga 100 abagera kuri 30 bakaba barahasize ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa