skol
Kigali
startimes

Umuti wa Coronavirus wizewe bitarenze mu ntangiriro z’umwaka utaha

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 28 September 2020 Yasuwe: 1351

Ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuvuzi mu Bufaransa, Institut Pasteur de Lille (IPL), cyatangaje ko cyavumbuye akaremangingo kavura Covid-19. Abashakashatsi bafite icyizere cyo kuba bakoze umuti bitarenze intangiriro y’umwaka wa 2021.


Kuva mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka, Ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuvuzi cyo mu mujyi wa Lille mu gihugu cy’u Bufaransa- l’Institut Pasteur de Lille (IPL)- cyasuzumanye ubushishozi imiti irenga 2000 hakoreshejwe uburyo bwa Apteeus bwizewe mu gusuzuma imiti.

Umuti umwe muri yo, usanzwe ukoreshwa mu ikorwa ry’imiti myinshi, wagaragaje ubushobozi mu guhangara Covid-19. Mu bisobanuro bya Professeri Benoît Déprez, umuyobozi w’ubushakashatsi mu kigo cya IPL, mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru La Voix du Nord, agira ati:

Twagaragaje ko imikorere yawo ishobora kwica virusi ya Covid-19 iyo ukoreshejwe ku gipimo gikubye inshuro 30 igisanzwe giteganyijwe.

Nk’uko bitangazwa na Professeri Benoît Déprez, amageregezwa ya mbere yakorewe ku turemangingo tw’umuntu two mu bihaha yagaragaje icyizere kinini cyane, cyane cyane ko ngo habayeho ingaruka nke cyangwa se nta n’ingaruka na busa zagaragaye nyuma y’ikoreshwa ry’uriya muti.

Professeri Benoît Déprez

Nk’uko uyu mushakashatsi Profeseri Déprez akomeza abivuga, agira ati:

Iyo ukoreshejwe, ibimenyetso bya mbere by’uburwayi bikigaragara, uyu muti ugabanya cyane umubare wa za virusi mu maraso y’umurwayi, ndetse ntashobore no kwanduza abandi. Naho iyo ufashwe nyuma, uhagarika ubukana bw’uburwayi. Imikorere yawo ni iy’umuti ushinzwe kurwanya virusi ubwayo, ntabwo ari iy’urwanya ingaruka zayo.

Ikintu cyaba gisigaye ni intambwe y’igeragezwa nyirizina, aho ikigo IPL gikeneye gukusanya amafaranga agera kuri miliyoni 5 z’amayero. Muri icyo kiganiro n’igitangazamakuru La Voix du Nord, ubwo yabazwaga , Professeri Benoît Déprez yijeje abantu agira ati:

Tugiye gukora amageragezwa y’uy’umuti ku bantu mu buryo bugendera cyane ku mategeko, hubahirizwa intambwe zose ziteganyijwe mu bushakashatsi. Igishimishije ari uko dushobora kwihuta muri uru rugendo, kubera ko iyo miti yarangije kubona uburenganzira bwo kujyanwa ku isoko.

Kugeza magingo aya, izina ry’uyu muti riracyari ibanga rikomeye. Nk’uko Professeri Benoît Déprez abisobanura, aca amarenga yirinda ko haba ibyo nkuko byagenze abantu birukankira umuti wa chloroquine, ati:

Iyo dufite mu bubiko ni mike kandi dukeneye myinshi ihagije kugira ngo dushobora gukora amageragezwa yose. Ntitwifuza kandi ko abantu bagwirirana bawushaka.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Inkangu yarengeye ikigo cya gisirikare muri Vietnam benshi bahasiga...

Muri Vietnam harimo gushakishwa abasirikare 11 bari mu bari mu kigo cyabo...
19 October 2020 Yasuwe: 1380 0

Melania Trump yavuze ko umuhungu wabo Barron yari afite Coronavirus

Barron, umuhungu w’imyaka 14 wa Perezida Donald Trump w’Amerika, yanduye...
15 October 2020 Yasuwe: 1179 0

Umupfumu yafashe ku ngufu umwana w’imyaka 14 yari agiye kuvura akubitwa...

Umupfumu witwa P Shivaprasad wari umaze amezi 3 afata ku ngufu umwana...
14 October 2020 Yasuwe: 3977 0

Thailand: Gari ya Moshi yagwiriye bisi yari iparitse abantu 20 bahita...

Gari ya moshi yo mu gihugu cya Thailand yakoze impanuka igwira Bisi...
11 October 2020 Yasuwe: 1451 0

Burundi: Ikamyo yari yuzuyemo abantu bari bavuye mu bukwe yaguye mu mugezi...

Abantu 13 n’umwana mutoya baraye bahitanywe n’impanuka y’imodoka ku kiraro cya...
11 October 2020 Yasuwe: 9252 1

Indege 2 zagonganiye mu kirere abantu 05 bahita bahasiga ubuzima

Indege ebyiri ntoya zagonganiye mu kirere mu burengerazuba bw’Ubufaransa,...
11 October 2020 Yasuwe: 4036 0