Umwarimu wo muri kaminuza yo muri Nigeria yatangaje umuti w’icyorezo cya Coronavirus
Yanditswe: Wednesday 04, Mar 2020
Umwarimu wo muri kaminuza yo mu gihugu cya Nigeria Prof. Maduike Ezeibe, yatangaje ko yavumbuye umuti ushobora gukiza coronavirus.
Coronavirus ni icyorezo cyandurira mu mwuka cyatangiriye mu Bushinwa mu mpera z’umwaka ushize. Abamaze kwandura iyi virus ni 92,236, abo imaze guhitana ni 3,13 abakize ni 48,438.
Ezeibe yashyize ahagaragara iyi forumile avuga ko ariyo yakoresheje akora uyu muti (AI4 (SiO4) 3 + 3Mg2SiO4-2AI2Mg3 (SiO4) 3). Yagize ati “Uyu muti ukiza Covid -19 na Lassa fever”
Ni nyuma y’ aho guverinoma ya Nigeria itangarije uko umunyanigeria uzavumbura umuti wa Coronavirus na Lassa fever azahabwa ama N miliyoni 36 zihanye n’amadorali y’ Amerika ibihumbi 100.
Corona Virus imaze kugera mu bihugu 79 birimo bitanu byo muri Afurika aribyo Egypt, Tunisia, Algeria, Morocco, Senegal.
Ibitekerezo
Uyu muri unyobwa ute se
Uyu muri unyobwa ute se
Ibi byaba ari byiza cyane kuko umwirabura yaba akoze igikorwa cy’indashyikirwa tumenyereye mu Bihugu by’Iburengerazuba.