skol
fortebet

U Bufaransa bwemereye umushakashatsi kubona inyandiko zireba u Rwanda za Perezida Mitterrand

Yanditswe: Saturday 13, Jun 2020

Sponsored Ad

Urwego rushinzwe kugira inama Guverinoma y’u Bufaransa no gukurikirana ibibazo birebana n’ibyemezo by’ubutegetsi “Conseil d’Etat” rwemereye umushakashatsi François Graner kugera ku nyandiko zibitse amateka y’u Rwanda ku butegetsi bwa François Mitterrand.

Sponsored Ad

Inyandiko uyu mushakashatsi uri mu muryango Surivie w’abahirimbanira impinduka za Politiki y’ Bufaransa kuri Afurika yaherewe uburenganzira bwo gukoresha mu bushakashatsi,ni izigaragaza uruhare rw’icyo gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane hagati y’umwaka wa 1990 na 1995.

Hari abatekereza ko gucukumbura izi nyandiko za Perezida Mitterand bishobora kuzahishura byinshi birebana n’amakuru u Bufaransa bwari bufite muri kiriya gihe, ku ngingo zirebana n’itegurwa rya Opération Turquoise, ibikorwa by’Abafaransa mu Rwanda n’uburyo batereranye Abatutsi mu Bisesero.

Kuba uriya mushakashatsi yemerewe kugera ku nyandiko zari zimaze imyaka zaragizwe ndakorwaho,hari ababibona nk’amarembo afunguye ku bandi bashakashatsi bakifuza gucukumbura amakuru azikubiyemo.

Muri Gicurasi 2018, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yatangaje ko igihugu cye kiteguye guha rugari abashakashatsi bagasesengura uruhare rw’iki gihugu mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.Nyuma gato y’umwaka umwe iryo tsinda ry’abashakashatsi ryashyizweho.

U Bufaransa ni kimwe mu bihugu bicumbikiye benshi mu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri iki gihugu ni na ho haherutse gufatirwa Kabuga Felicien,umugabo wari umaze imyaka n’imyaka ashakishwa kubera uruhare akekwaho muri iyi Jenoside yakorewe Abatutsi.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa