skol
Kigali
startimes

US:imfungwa ya kabiri yishwe itewe urushinge rw’ingusho muri Indiana kubera kwica umwana wayo

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 December 2020 Yasuwe: 3958

Umugabo wishe umwana we w’umukobwa w’igitambambuga mu myaka igera hafi kuri 20 ishize, yabaye uwa kabiri wishwe ku rwego rwa leta muri Amerika mu minsi ibiri ishize.


Urupfu rwa Alfred Bourgeois atewe urushinge rw’ingusho ku wa gatanu, ruje rukurikira urwa Brandon Bernard na we watewe urushinge rw’ingusho ku wa kane.

Hateganyijwe ko izindi mfungwa eshatu zitegereje igihano cy’urupfu zigihabwa mbere yuko Perezida Donald Trump ava ku butegetsi ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa mbere.

Gutanga igihano cy’urupfu ku mfungwa zagikatiwe ku rwego rwa za leta byari byarahagaritswe mu gihe cy’imyaka 17, mbere yuko Perezida Trump mu ntangiriro y’uyu mwaka ategeka ko bisubukurwa.

Mu gihe ibihano by’urupfu bisigaye byaba nabyo bishyizwe mu bikorwa, Perezida Trump yaba abaye Perezida wa mbere w’Amerika uhagarikiye ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano by’urupfu byinshi cyane mu myaka irenga 100.

Birenze ku mateka yari amaze imyaka 130 yo kuba hahagaritswe gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu mu gihe nk’iki cyo guhererekanya ubutegetsi. Perezida watowe Joe Biden azarahizwa ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa mbere.

Bwana Biden yamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo ashyigikiye igihano cy’urupfu, ubwo yari senateri uhagarariye leta ya Delaware. Ubu yavuze ko natangira imirimo ye nka perezida azashaka uburyo igihano cy’urupfu ku rwego rwa za leta kivaho.

Inkiko zanyuze ko Bourgeois yakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina no ku bindi bice by’umubiri uwo mwana we w’imyaka ibiri, mbere yuko amwica ubwo yari atwaye ikamyo anyura muri leta ya Texas, mu ngendo ndende yakoraga atwaye imodoka.

Abashinjacyaha bavuga ko yamwishe akubise umutwe we ku idirishya ry’imodoka no ku kibahu (tableau de bord/dashboard) cy’imbere mu modoka, ubwo uwo mwana yari amaze kunyara mu mwenda yari yambaye, mu gihe se yari arimo aparika imodoka.

Abanyamategeko ba Bourgeois babwiye urukiko ko umukiliya wabo yari afite ubumuga bukomeye bwo mu mutwe, ko rero ibyo byari gutuma adahabwa igihano cy’urupfu.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ubuhindi: Inkongi y’umuriro yadutse mu bitaro yica abana 10 bari bamaze...

Impinja 10 zari zimaze kuvuka zahitanwe n’umuriro wadutse mu bitaro byo mu...
9 January 2021 Yasuwe: 3418 0

Umukobwa wabonye urupfu rwa nyina bari barwariye mu bitaro bimwe Covid-19...

Umugore warebye nyina ari gupfa iruhande rwe aho nawe yari arwariye mu...
6 January 2021 Yasuwe: 6998 0

Seychelles yatangaje umuntu wa mbere wahitanwe na Covid-19

Igihugu cya Seychelles cyatangaje ko umuntu wa mbere yahitanywe n’icyorezo...
5 January 2021 Yasuwe: 3135 0

UK: Urundi rukingo rwa Covid-19 ruratangira guterwa abantu kuva kuwa...

Urukingo rwa coronavirus rwakozwe n’abahanga bo muri kaminuza ya Oxford...
30 December 2020 Yasuwe: 3295 0

Pierre Buyoya wigeze kuyobora u Burundi yashyinguwe muri Mali

Uyu munsi nibwo mu mujyi wa Bamako,muri Mali habaye umuhango wo...
29 December 2020 Yasuwe: 5101 0

Uganda:Abantu 21 baguye mu mpanuka y’ubwato bwajyaga muri RDC

Impanuka y’ubwato mu kiyaga cya Albert kiri ku mupaka wa Uganda na...
26 December 2020 Yasuwe: 3311 0