addresiya
Kigali
startimes

Utubare, amaduka na Restaurant byafunzwe mu Butaliyani kubera Coronavirus

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 13 March 2020 Yasuwe: 981

Mu rwego rwo kugabanya ikwirakwizwa rya Coronavirus U Butaliyani bwafunze amaduka, utubare na Restaurant yose uretse ububiko bw’ibiribwa na za farumasi.



Izi ngamba nshya zatangajwe na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giuseppe Conte, wavuze ko utubari, restaurant n’inzu zitunganyirizwamo imisatsi bigomba gufungwa nkuko amakuru dukesha CNBC abitangaza.

Ikindi ni uko ibigo bitandukanye byasabwe gufunga amashami yabyo atari ngombwa mu kwirinda ko iki cyorezo gikomeza gukwirakwira.

Conte yavuze ko gukaza uburyo bwo kurwanya Coronavirus bitangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Kane kugera ku wa 25 Werurwe.

Magingo aya, u Butaliyani bwamaze gufunga amashuri, inzu zikorerwamo siporo, inzu ndangamateka,utubyiniro ndetse n’ahandi hantu hatandukanye mu gihugu. Ni mu gihe na Shampiyona y’igihugu mu mupira w’amaguru nayo yahagaritswe.

Abantu barenga ibihumbi 12 nibo bamaze kwandura Coronavirus mu Butaliyani, naho abagera kuri 830 bo bitabye Imana.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble sezikeye

    UBUZIMA burimo guhagarara ku isi hose kubera Coronavirus.Indwara z’ibyorezo zidasanzwe,Yesu yari yarabihanuye ko bizabaho mu minsi y’imperuka.Yesu kandi yahanuye yuko mu minsi y’imperuka abantu bazagira ubwoba bw’ibintu bizaba birimo kubera ku isi.Bisome muli Luka 21 umurongo wa 26.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Byaba byiza uhasomye

    2 months ago

Inzindi nkuru

Kenya: Barashaka abantu 400 bo kugeragerezaho urukingo rwa Coronavirus

Abashakashatsi muri Kenya barashaka abantu 400 bafite ubushake bo gufasha...
27 May 2020 Yasuwe: 295 0

Afurika y’Epfo:Perezida Ramaphosa yabwiye inkuru mbi abaturage ku cyorezo...

Perezida wa Afurika y’Epfo yavuze ko icyorezo cya coronavirus muri iki...
25 May 2020 Yasuwe: 3364 1

Czech Republic: Abatewe icyaka na Coronavirus barahabwa inzoga y’ubuntu yo...

Henshi ku isi kompanyi z’ubucuruzi ziri kurwana no gusubiza ibintu uko...
25 May 2020 Yasuwe: 1531 0

Abakobwa 2 bavukana barashwe n’abagize imiryango yabo barapfa babaziza ko...

Abangavu babiri bo mu gihugu cya Pakistan bababaje benshi kubera ukuntu...
24 May 2020 Yasuwe: 2619 0

Umuyobozi wa Dar Es Salam yatangaje ko Covid-19 yashize asaba abaturage...

Umuyobozi w’umujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania, Paul Makonda, yasabye...
23 May 2020 Yasuwe: 1452 0

Abashakashatsi b’abahanga mu by’ubuvuzi bagaragaje ubwoko bw’urumogi bushobora...

Abashakashatsi b’abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko bateye intambwe nini mu...
23 May 2020 Yasuwe: 1573 0