skol
fortebet

Utubare, amaduka na Restaurant byafunzwe mu Butaliyani kubera Coronavirus

Yanditswe: Friday 13, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Mu rwego rwo kugabanya ikwirakwizwa rya Coronavirus U Butaliyani bwafunze amaduka, utubare na Restaurant yose uretse ububiko bw’ibiribwa na za farumasi.

Sponsored Ad

Izi ngamba nshya zatangajwe na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giuseppe Conte, wavuze ko utubari, restaurant n’inzu zitunganyirizwamo imisatsi bigomba gufungwa nkuko amakuru dukesha CNBC abitangaza.

Ikindi ni uko ibigo bitandukanye byasabwe gufunga amashami yabyo atari ngombwa mu kwirinda ko iki cyorezo gikomeza gukwirakwira.

Conte yavuze ko gukaza uburyo bwo kurwanya Coronavirus bitangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Kane kugera ku wa 25 Werurwe.

Magingo aya, u Butaliyani bwamaze gufunga amashuri, inzu zikorerwamo siporo, inzu ndangamateka,utubyiniro ndetse n’ahandi hantu hatandukanye mu gihugu. Ni mu gihe na Shampiyona y’igihugu mu mupira w’amaguru nayo yahagaritswe.

Abantu barenga ibihumbi 12 nibo bamaze kwandura Coronavirus mu Butaliyani, naho abagera kuri 830 bo bitabye Imana.

Ibitekerezo

  • UBUZIMA burimo guhagarara ku isi hose kubera Coronavirus.Indwara z’ibyorezo zidasanzwe,Yesu yari yarabihanuye ko bizabaho mu minsi y’imperuka.Yesu kandi yahanuye yuko mu minsi y’imperuka abantu bazagira ubwoba bw’ibintu bizaba birimo kubera ku isi.Bisome muli Luka 21 umurongo wa 26.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Byaba byiza uhasomye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa