skol
fortebet

Virusi itera Sida birangiye ibonewe umuti wa burundu

Yanditswe: Friday 28, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Ubuvumbuzi bwari butegerejwe n’amamiliyoni y’abantu babana n’ubwandu bwa virus itera SIDA bwagiye hanze ndetse bwemeza ko bushobora kwica burundu utunyangingo twose twanduye virus ya SIDA.

Sponsored Ad

Ibi bibaye mu gihe n’ubundi bushakashatsi bwo gushaka n’urukingo rw’iyi ndwara bugikomeje, iyi rero ni inkuru nziza ku banduye icyorezo gihitana uwo kibonye, kandi gishegesha vuba ubwirinzi bw’umubiri w’umuntu.

Mu cyegeranyo cya ONUSIDA giheruka, kigaragaza ko abantu barenga miliyoni 36,9 babana na HIV naho abarenga miliyoni 1,8 banduye mu mwaka ushize ndetse abantu 940,000 bahitanywe n’iki cyorezo mu mwaka wa 2017.

Ikindi ni uko 58% by’abantu bakuru banduye bose ari abagore ndetse abagera ku 6600 bari mu myaka hagati 15-24 kibahitana buri mwaka. Kugeza iki gihe ubuvuzi bukoreshwa ni bumwe nabwo butarandura burundu virus mu mubiri w’uyirwaye.

Ariko ubu buvumbuzi bushya bwitezweho impinduka nyinshi mu gihe kiri imbere. Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Pasteur mu Bufaransa nk’uko bamaze kubishyira ahagaragara babashije gukora umuti ushwanyaguza utunyangingo twose twanduye virus ya VIH bikaba ari igitangaza kuko ubuvuzi bwari busanzwe bwari uburyo bwo kugabanya ubukana bwo gukwirakwira kwa virus mu mubiri.

Ubwo buvumbuzi bwemeza neza uburyo bwo kwica burundu virusi iri mu mubiri habanje gushwanyaguza uturemangingo twayo twihishaga mu tw’umurwayi. Nk’uko Umuvugizi wa Kaminuza ya Pasteur yabitangaje ati “Ubuvuzi bwariho uyu munsi ni ubwo kubuza gukwirakwira ku muvuduko munini virusi VIH ariko ntibwayisohoraga mu mubiri, ahubwo yagumaga mu bikono bw’ubudahangarwa bw’umubiri yashwanyaguje ikaba ariho yihisha”

Ubusanzwe VIH igaba igitero gikomeye ku turemangingo tw’umubiri w’uwayanduye ubundi igatungwa no kunyunyuza imbaraga mu mubiri kugira ngo ibone uko yororoka vuba vuba. Abashakashatsi bifashishije uburyo bwa gihanga bwo kugabanya kororoka kwa virus babashije kugera aho bashwanyaguza ubwihisho bwa virus mu mubiri w’uwayanduye ndetse icyo gikorwa gikomeye ni cyo cyatanze icyizere gikomeye cyo kubasha kurandura burundu virus ya VIH mu mubiri w’umuntu.

Ibitekerezo

  • AMEN. 2018 ntizabagirana. Bayitugezeho vuba, turambiwe RUSORORO.

    Ntimukajye mushuka abantu, umuti nturageragezwa no ku bantu ngo bigaragare ko ushoboye kuvura none mwe mwamaze kwemeza ko wabonetse? Mujye mubanza mubaze impuguke zibasobanurire uko bigenda kugirango umuti wemezwe, naho inkuru nkiyi ya mpuruye aha ishobora gutuma ab’injiji babigwamo ngo aha havumbuwe imiti irangiza sida. Iyi nkuru aho mwayikuye nibyo muyivugamo biratandukanye, umuti uvugwa uri mu igeragezwa ribanza, nabari kuwugerageza barabyivugirako bizafata igihe kinini kugirango ugeragezwe ku bantu, be serious and professional please.

    Reference svp!!!!!!!

    Yooooo nibyiza cyane gusa nibitume abantu birara doreko wabona bamwe bagiye gukora imibo nano kubwinshi ngo bazacyira kko icyizere kiraza amasinde kubanduye namahirwe pe kubacyiri bazima namwe mukomeze mukomere kubuzima bwanyu nawa menya ibyubu shakashatsi bwabazungu murakoze

    Ayamakuru nimpamose?muduhe nibiciro byayo.

    Baba Ari abataramu. Gusa Ibiciro Ni Ingenzi Nibatubwire.

    Very good news indeed.Ikibabaje nuko bizongera ubusambanyi.Ikindi kibabaje na none,nuko abantu aho gutinya Imana itubuza gusambana,batinya SIDA.Nubwo bazanywa umuti wa SIDA bagakira,ntabwo bizababuza kurwara izindi ndwara no gupfa.UMUTI nyakuri,ni "gukora ibyo Imana idusaba",kugirango izatuzure ku munsi wa nyuma,iduhe ubuzima bw’iteka muli Paradizo,aho tutazongera kurwara no gupfa.Aho kwishimira ko UMUTI wa Sida wabonetse,mushake Imana,mukore ubushake bwayo,kugirango izabahe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Muli Matayo 16:26,Yesu yavuze ko ntacyo bimaze kwibera mu byisi gusa,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka.Ni ukutagira ubwenge bwuzuye.NIMUKANGUKE.

    Uwo muti ubaye wabonetse,byaba ari byizi kandi byafasha benshi arko ntibikwiye kuba iintandaro yo kwiyahura mu busambanyi kuko ni icyaha kandi twibukeko hari n’izindi ndwara zifatira mu busambanyi kandi zikaze.

    Biriya ni ibyo kwitondero kuko ushobora no kumva ngo hari ibikiburamo ukabona imyaka ibaye amagana byaranze.Twito

    Nukuri niba umuti kuri sida warabonetse nibyiza ndasabira umugisha ku mana abuvumbuye imana ikomeze ibonjyerere ubwenjye babe nkasaromo womuri bibiriya imiti nikwira kwizwe kwisi ndabinginze nimutabarisi yari nshimiyimana phlippe murwanda mukarere kangoma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa