skol
fortebet

Wa munya Uganda wari waketseho ebola ntayo bamusanzemo

Yanditswe: Wednesday 07, Jun 2017

Sponsored Ad

Ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku buzima WHO na Minisiteri y’ ubuzima muri Uganda kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Kamena 2017 batangaje ko wa murwayi w’ ahitwa Gulu muri Kampala wari waketsweho Ebola ntayo bamusanzemo.
Umukozi ushinzwe indwara z’ ibyorero mu ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku buzima, Innocent Komakech yavuze ko uwo murwanyi yasuzumwe Ebola, Marburg, CCHF, RVF na Sosuga ibisubizo bikerekana ko ari muzima.
Ku wa Gatandatu w’ icyumweru gishize nibwo ikizamini cy’ (...)

Sponsored Ad

Ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku buzima WHO na Minisiteri y’ ubuzima muri Uganda kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Kamena 2017 batangaje ko wa murwayi w’ ahitwa Gulu muri Kampala wari waketsweho Ebola ntayo bamusanzemo.

Umukozi ushinzwe indwara z’ ibyorero mu ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku buzima, Innocent Komakech yavuze ko uwo murwanyi yasuzumwe Ebola, Marburg, CCHF, RVF na Sosuga ibisubizo bikerekana ko ari muzima.

Ku wa Gatandatu w’ icyumweru gishize nibwo ikizamini cy’ amaraso y’ umurwayi wari wagaragaje ibimenyetso nk’ ibya ebola byagejejwe ku kigo cya Uganda gikora ubushakashatsi kuri Virusi (UVRI).

Uwo murwayi yari yashizwe ahantu hawenyine mu gihe ategereje igisubizo cy’ ibizami by’ abaganga.

Komakech yavuze ko WHO izakomeza gukorana bya hafi n’ agace ka Gulu mu kwitegura guhangana n’ icyorezo cya ebola cyane ko mu myaka yashize icyo cyorezo kigeze kuhagaragara.

Umurwayi wa ebola agaragara ibimenyetso birimo kugira umuriro, kubabara umutwe no kuva amaraso ahantu hose.

Inkuru bifitanye isano :Uganda hagaragaye umurwayi ufite ibimenyetso nk’ ibya ebola

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa