skol
fortebet

Wari uzi ko kurya ifiriti inshuro zirenze 2 mu cyumweru bikongerera ibyago byo gupfa

Yanditswe: Tuesday 13, Jun 2017

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kurya ifiriti (French fries or hash browns) inshuro zirenga ebyiri mu cyumweru bishobora kongerera nyiri ukuzirya ibyago byinshi byo gupfa.
Ubushakashakashatsi butangaje ibi nyamara mu Rwanda n’ahandi henshi kuri iyi si ya Nyagasani usanga abantu barishyizemo ko ifiriti aribyo biryo bitabura ku ifunguro ryabo rya buri munsi.
Urugero rwiza ni aho usanga henshi mu maresitora yo mu Rwanda abantu baza babaza ngo nib anta firiti mubyihorere. Ibi bituma n’ibiciro (...)

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kurya ifiriti (French fries or hash browns) inshuro zirenga ebyiri mu cyumweru bishobora kongerera nyiri ukuzirya ibyago byinshi byo gupfa.

Ubushakashakashatsi butangaje ibi nyamara mu Rwanda n’ahandi henshi kuri iyi si ya Nyagasani usanga abantu barishyizemo ko ifiriti aribyo biryo bitabura ku ifunguro ryabo rya buri munsi.

Urugero rwiza ni aho usanga henshi mu maresitora yo mu Rwanda abantu baza babaza ngo nib anta firiti mubyihorere. Ibi bituma n’ibiciro by’ibirayi bikomeza kuzamuka bititaye ngo aha hahingwa ibirayi hariya ntibihahingwa.

Abantu benshi bazi ko kurya ifiriti ari ko kurya neza

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 4,440 basanganywe akamenyero ko kurya ifiriti, bari hagati y’imyaka 45-79 kandi bukorwa mu gihe cy’imyaka 8 bwerekanye ko umuntu urya ifiriti inshuro zirenze ebyiri mu cyumweru agira ibyago byo gupfa byikubye kabiri.

Ariko kandi, ntibavuga ko ifiriti yica yo ubwayo ahubwo ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bapfuye mu gihe ubushakashatsi bukibakorerwaho ari abakunda ifiriti cyane.

Bimwe mu bibazo byifashishijwe hakorwa ubushakashatsi byabazaga niba umuntu yarariye ifiriti cyangwa ibirayi bitetse bisanzwe inshuro iri hasi y’imwe mu kwezi, ebyiri cyangwa eshatu mu kwezi, imwe mu cyumweru, ebyiri mu cyumweru cyangwa se inshuro eshatu mu cyumweru.

Ikinyamakuru gikorera mu bwami bw’Ubwongereza, Dailymail, ari nacyo ducyesha ubu bushakashatsi ,kivuga ko mu bantu 4,440 bakoreweho ubushakashatsi, 236 bitabye Imana mbere y’uko imyaka 8 ishira.

Abashakashatsi bagaragaje ko basanze ntaho urupfu rw’abapfuye barya ibirayi bisanzwe ruhuriye n’ibyo bariye. Ku rundi ruhande, hari ihuriro rifatika ryagaragaye riri hagati y’abapfuye barya ifiri cyane n’icyabishe.

Ibitekerezo

  • mujye murajajwa iyo hirya imfu zihari zitunguranye kinogihe ninyinshi cyane yewe nimpanuka zabaye icyorezo. muyimpangire burimunsi maze murebeko haricyo nzaba umunsi wawe wageze ntuwurenga mwabapaganimwe imana niyo yashyizeho urupfu

    ubu se muvuze iki? ariko koko itangazamakuru ryo mu rwanda ryarapfuye pe, ngo kurya ifiriti byongera ibyago byo gupfa, hhhhh uwakoze iyi nkuru yiseke pe, ni iki kica uwariye ifiriti se? ni kanseri, ni diabete? ni iki? inkuru idasobanutse nk’iyi mujye muyandika mu rundi rurimi tutumva
    mwisubireho mujye mucukumbura musesengure.
    mugire abantu inama zibafasha.

    Mujye mugenzura ibyo mwandika mumenye ko bisomwa nabanyabwenge ubwo koko muvuze iki?cg nukutumarira amafrw gusa!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa