skol
fortebet

‘Yemen: Buri minota 10 umwana apfa azize indyo mbi’ UNICEF

Yanditswe: Tuesday 13, Dec 2016

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Yemen abana ibihumbi 462 bugarijwe bikomeye n’ ikibazo cy’ imirire mibi naho hafi miliyoni 2,2 bakeneye gufashwa kubona amafunguro.
ibi ni bigaragazwa na raporo ryashyizwe ahagaragara n’ ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku bana UNICEF kuri uyu wa 12 Ukuboza 2016. Imibare itagwa ya UNICEF yerekana ko ikibazo cy’ imirire mibi muri iki gihugu kiyongereye mu buryo bukabije aho cyazamutse ku kigero cya 200% ugereranyije n’ imibare yo muri 2014.
Ngo nibura buri minota 10 umwana (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Yemen abana ibihumbi 462 bugarijwe bikomeye n’ ikibazo cy’ imirire mibi naho hafi miliyoni 2,2 bakeneye gufashwa kubona amafunguro.

ibi ni bigaragazwa na raporo ryashyizwe ahagaragara n’ ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku bana UNICEF kuri uyu wa 12 Ukuboza 2016.
Imibare itagwa ya UNICEF yerekana ko ikibazo cy’ imirire mibi muri iki gihugu kiyongereye mu buryo bukabije aho cyazamutse ku kigero cya 200% ugereranyije n’ imibare yo muri 2014.

Ngo nibura buri minota 10 umwana umwe apfa azize imirire mibi, diyare, n’ indwara z’ ubuhumekero.

Meritxell Relano uhagarariye UNICEF muri Yemen yavuze ko ari ubwa mbere mu mateka y’ iki gihugu hagaragaraye inzara ikomeye cyane.

Yakomeje agira ati “Imirire mibi muri Yemen iri hejuru cyane kandi irimo kwiyongera”
Iyi raporo ikomeza ivuga ko uretse kuba imirire mibi irimo guteza imfu, ngo hiyongeraho no kuba irimo guteza abana kugwingira cyane abari munsi y’ imyaka 5. Abana bana ngo bagwingira ku mubiri no mu mitekerereze."

Saada niko gace kugarijwe kurusha utundi muri iki gihugu, hano ho ngo abana 8 mu bana 10 bamaze kugerwaho n’ ingaruka z’ imirire mibi.

Uretse Saada utundi duce twugarijwe n’ imirire mibi mu buryobukomeye ni Hodeida, Taiz, Hajjah na Lahej.

UNICEF ivuga iki kibazo cy’ inzara n’ imirire mibi muri kigaragara muri Yemen ari ingaruka z’ intamabara iki gihugu giherutse kumaramo amezi 20.

Repubulika ya Yemen ni igihugu giherereye mu burengerzuba bwa Aziya, gifite ubuso bungana na kilometero kare 527,970. Yemen ituwe n’ abaturage bangana na 26,832,215.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa