skol
fortebet

Zambia: Umupilote yiswe intwari nyuma yo kugeza ku butaka indege yakubiswe n’inkuba iri mu kirere [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 27, Nov 2019

Sponsored Ad

Umupilote wo muri Zambia yashimiwe bikomeye n’abagenzi ndetse n’abakoresha be kubera igikorwa cy’ubutwari yakoze ku wa mbere w’iki cyumweru ageza ku butaka neza indege irimo abagenzi 41 yari yashegeshwe bikomeye n’urubura, binavugwa ko yakubiswe n’inkuba.

Sponsored Ad

Iyi ndege ya kompanyi ya Proflight yarimo isatira umurwa mukuru wa Lusaka ivuye mu mujyi w’ubukerarugendo wa Livingstone aho bivugwa ko yakubiswe n’inkuba itangiye kumanuka.

Iyi ndege yarimo igendera ku butumburuke bwa 5,7Km hejuru ubwo yahuraga n’urubura rukomeye rukayishwanyaguza ikizuru cyayo.

Umwe mu bari muri iyi ndege yanditse kuri Twitter ati “Tumaze kugera I Lusaka tuvuye I Livingstone.Indege yacu yari mu bibazo bikomeye nyuma yo gukubitwa n’inkuba ubwo twatangiraga kumanuka.Twaguye hasi nk’amabuye,amatwi yacu yazibye,twamaze iminota mike turi mu mazi abira.

Ndashaka gushimira aba pilote ba Proflight.Ntabwo badufashije kuva mu bibazo vuba gusa ahubwo badufashije kugera no ku butaka bakoresheje ubuhanga budasanzwe.Nyuma yo kugera hasi nibwo twabonye ukuntu indege yangiritse izuru,ibaba ryayo n’ibindi bice.

Ba nyir’indege bavuga ko umupilote yakoze ibishoboka mu gutuma indege ibasha gukomeza iyi nzira igoye no kugera ku kibuga cy’indege kitiriwe Kenneth Kaunda i Lusaka mu mahoro.

Phil Lemba, umuyobozi muri Proflight, yavuze ko yishimiye cyane kuba abagenzi bageze aho bajyaga mu mahoro.

Ikinyamakuru Mwebantu cyo muri Zambia kivuga ko abagenzi bagize ubwoba bwinshi ubwo ibi byabaga.

Ikinyamakuru Daily Mail cyaho gisubiramo amagambo ya Bwana Lemba agira ati: "Indege yacu yari itwaye abagenzi 41, yakubiswe n’inkuba ahagana saa 15:20 mu gihe yarimo yegera umurwa mukuru Lusaka".

Arakomeza ati: "Kubera uko indege iteye, ntabwo yangiritse cyane, indege kandi ifite uburyo bunyanyagiza imbaraga z’inkuba iyo ziyibasiye".

Itangazo ryasohowe n’iyi kompanyi rivuga ko iyi ndege yashegeshwe cyane n’urubura ariko binashoboka ko yakubiswe n’inkuba, gusa ko iby’inkuba bigiye kugenzurwa mbere yo kwemezwa.

Umupilote wari uyitwaye yashimagijwe cyane n’abantu ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko we na bagenzi be bakoze akazi gakomeye mu bihe bikomeye by’urugendo rwo mu kirere.




Source: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa