Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, ryatangaje muri uyu mwaka gusa impunzi ibihumbi mirongo itanu z’Abarundi zatashye mu gihugu cyazo.
Abatahuka bava cyane cyane mu nkambi za Nduta na Mtendeli mu gihugu cya Tanzania.
Muri aya mezi ashize hari amakuru avuga ko impunzi zashyizweho igitsure kugira ngo zitahe.
Mu bihumbi amagana by’Abarundi bahungiye mu bihugu bituranye muri iyi myaka ya vuba, Tanzania niyo ibarwamo benshi cyane, barenga ibihumbi magana abiri.
Catherine Wiesner, umuyobozi mpuzabikorwa wa HCR mu karere, yavuganye na Prudent Nsengiyumva wa BBC avuga ko hari abandi Barundi amagana HCR yafashije gutahuka bava mu bindi bihugu by’akarere.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *