skol
fortebet

Abarimu ba gisirikare b’Uburusiya bageze muri Niger gutoza igisirikare

Yanditswe: Friday 12, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abarimu ba gisirikare b’Uburusiya bageze muri Niger gutoza igisirikare cy’igihugu, mu gihe Uburusiya bukomeje kongera ingufu mu karere karimo umutekano mucye ka Sahel ko mu burengerazuba bw’Afurika.

Sponsored Ad

Abahinga mu bya gisirikare bageze ku murwa mukuru wa Niger, Niamey, ku wa gatatu, babonetse bapakurura ibikoresho mu ndege itwara imizigo.

Umwe muri abo bahinga yabwiye televiziyo ya leta ya Niger, RTN ati: "Turi hano gutoza igisirikare cya Niger... kandi tugateza imbere ubufatanye bwa gisirikare hagati y’Uburusiya na Niger."

Aba bahinga kandi bazanye uburyo bwo kwirinda ibitero byo mu kirere, nkuko icyo gitangazamakuru kibivuga.

Uku kuza kwabo gukurikiye amasezerano ubutegetsi bwa gisirikare muri Niger buherutse kugirana n’Uburusiya mu kongera ubufatanye bwa gisirikare bw’ibyo bihugu.

Iki gihugu cyo mu burengerazuba bw’Afrika cyatangiye kwiyegereza Uburusiya kuva aho igisirikare gihirikiye ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum, wari ushyigikiwe n’uburengerazuba, muri Nyakanga (7) mu 2023.

Cyahagaritse ubufatanye bwa gisirikare na dipolomasi cyari gifitanye n’Ubufaransa - bwahoze bukoloniza Niger - kandi, nkuko abaturanyi bacyo, Mali na Burkina Faso babigenje, cyasubiye ku Burusiya kwaka inkunga yo guhashya intagondwa zigendera ku mahame akaze yiyitirira Islam.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa