skol
fortebet

AFC yasabye abatuye Goma guhaguruka bakamagana ubwicanyi bukomeje kuhakorerwa

Yanditswe: Thursday 11, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ihuriro, Alliance Fleuve Congo riramagana ubwicanyi buri gukorerwa muri Goma aho abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari aba Wazalendo bakomeje kwica abantu.

Sponsored Ad

Bamaganye Societe civille ihamagarira intambara nyamara ubwicanyi bukorerwa Goma bakaryumaho.

Aba basabye abaturage ba Goma guhaguruka bakamagana ubwicanyi bukomeje gukorerwa muri uyu mujyi.

Bahamagariye abaturage guhaguruka bakamagana ingabo za FARDC n’iza MONUSCO ziri i Goma.

Kuri uyu wa Gatatu,abantu batatu bishwe n’abantu bitwaje intwaro mu mujyi wa Goma abandi barakomereka.Ubu bwicanyi biravugwa ko bwakozwe n’urubyiruko rwahawe intwaro na Leta ruzwi nka Wazalendo.

Abishwe bivugwa ko ari abantu bari bari mu modoka bavuye kubikuza amafaranga kuri banki.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mata, hari undi muntu wishwe arasiwe muri restaurant ahazwi nka Majengo mu mujyi wa Goma. Ibinyamakuru byatangaje ko uwarashe ashobora kuba ari umusirikare wa Leta uri mu mutwe w’abarinda Perezida.

Nibura guhera uku kwezi kwa Mata gutangiye, abantu icumi bamaze kwicwa n’abitwaje intwaro nkuko Imiryango itegamiye kuri Leta muri Goma ibitangaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa