RDC:Abasirikare bashinjwa guhunga M23 mu mirwano bagejejwe Imbere Y’Urukiko
Yanditswe: Saturday 23, Mar 2024
Imbere y’urukiko rwa gisirikare, abasikare 11 bo mu ngabo za DRC bitabye ngo bumve ibirego by’ubushinjacyaha by’uko bahunze urugamba bari bahanganyemo n’abarwanyi ba M23.
Barashinjwa ubugwari ku rugamba, gukoresha inyandiko mpimbano no gushishikariza abandi gukora ibitandukanye n’ibyo barahiriye.
Ingabo za DRC guhera mu mwaka wa 2022 ziri mu ntambara n’abarwanyi ba M23 badasiba gufata ibice bitandukanye bya DRC.
Baherutse no gufata umujyi wa Rwindi muri Teritwari ya Rutshuru, uyu mujyi ukaba urimo n’ikibuga cy’indege.
Ifatwa ryawo ryatumye uwari uherutse koherezwa kuyobora ingabo muri Kivu ya Ruguru witwa Gen Chicko ahamagarwa i Kinshasa ngo agire ibisobanuro abitangaho.
Hagati aho Inama y’Abaminisitiri iherutse kwemeza ko igihano cy’urupfu gitangira gushyirwa mu bikorwa.
Cyari gisanzweho mu mategeko ariko kidashyirwa mu bikorwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *