skol
fortebet

RDC: Amabandi yashimuse abashinwa babiri yica n’abasirikare babiri

Yanditswe: Thursday 11, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ku wa kabiri, tariki ya 9 Mata, abasirikare babiri bo mu ngabo zirwanira mu mazi za RDC barishwe, abashinwa babiri barashimutwa mu gihe umushoferi yakomeretse, mu gitero cyagabwe n’amabandi, ku muhanda wa Kalemie-Kabimba (Tanganyika).

Sponsored Ad

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Kalemie wasuye ahabereye ayo mahano, abishwe baguye mu gico cyari cy’amabandi yitwaje intwaro.

John Mutombo Kabanga yasobanuye ko Jeep Land Cruiser yari ibatwaye yatobaguwe n’amasasu kandi ku ntebe z’imodoka bari bcayeho hari amaraso.

Ubuyobozi bwamaganye iki gikorwa cy’ubwicanyi, kandi busaba abayobozi b’ingabo bo mu ntara ya Tanganyika gushimangira umutekano ku muhanda wa Kalemie-Kabimba.

Yasabye ati: "Ndasaba abayobozi b’ingabo kongera umubare w’ingabo zo ku butaka kandi tugashimangira umutekano muri iki gice kugira ngo umutekano w’abaturage urindwe."

Abashinwa bamaze gushimutirwa muri aka gace inshuro zirenga 10 n’abagabo batajya bamenyekana kuri uyu muhanda.

Biheruka mu Gushyingo 2023, aho aya mabandi yashimuse Umushinwa n’Umunyekongo.

Aba bambuzi bitwaje imbunda bari basabye incungu nini mbere y’uko barekurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa