skol
fortebet

RDC:Bari gucura umugambi wo kweguza ubuyobozi bwa Nord Kivu na Goma

Yanditswe: Saturday 13, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu mujyi wa Goma harimo gucurwa umugambi wo kweguza abayobozi b’Intara ya Kivu ya Ruguru, aho aba bayobozi bashinjwa uburangare no kutita ku baturage bityo bikaba bibaviramo kwicwa.

Sponsored Ad

Uyu mugambi wo kweguza abayobozi ukubiye mu myigaragambyo yateguwe n’urubyiruko n’abarimo sosiyete sivile yo muri ibyo bice, nk’uko byavuzwe na baturiye i Goma.

Ni imyigaragambyo bivugwa ko izatangira taliki 17 Mata 2024.Amakuru avuga ko iyi myigaragambyo izakorwa kugira ngo umuyobozi ku rwego rw’i Ntara, n’umuyobozi ku rwego rw’u Mujyi wa Goma, ‘begure.

Ni mu gihe abasivile muri uyu mujyi wa Goma bakomeje kwicwa by’agashinyaguro na Wazalendo isanzwe ikorera mu kwaha kw’igisirikare cya Leta (FARDC )

Ku wa Kane w’iki Cyumweru, hafashwe abasirikare batatu na ba Wazalendo babiri bashinjwa kugira uruhare mu iyicwa ry’abasivile 3 biciwe muri Goma.

Mbere yaho gato nabwo abantu babiri barasiwe muri restaurant nabwo Wazalendo ishinjwa ubwo bugizi bwa nabi.Ku munsi w’ejo hashize nabwo habonetse abandi bantu babiri bishwe urwagashinyaguro nabwo bicyekwa ko Wazalendo yabikoze.

Intara ya Kivu ya Ruguru, n’iya Ituri, zimaze imyaka zugarijwe n’ibibazo by’umutekano mucye byatumye leta ifata umwanzuro wo kuvanaho ubutegetsi bwa gisivile muri izi ntara hagashyirwa ubutegetsi bwa gisirikare ariko kuva bwajyaho ubwicanyi bwafashe indi ntera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa