skol
fortebet

Goma:Umusirikare yinjiye muri resitora yica arashe abantu batatu

Yanditswe: Wednesday 10, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umusirikare wo mu mutwe w’Abarinda Umukuru w’Igihugu ( Republican Guard) ,mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, yishe abantu batatu abarasiye muri resitora iri mu mujyi wa Goma, kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mata 2024.

Sponsored Ad

Amakuru aturuka i Goma aravuga ko uwo Mu-GP yinjiye muri Resitora iherereye i Majengo muri komine Karisimbi, agatangira kumisha amasasu mu bantu adatoranya.

Uko kurasa byaje kuviramo urupfu abantu batatu bari abakiriya aho, imirambo yabo bishwe yajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Goma.

Iryo yicwa ry’abo bantu ryarakaje abaturage baramukira mu myigaragambyo ikomeye yatumye umuhanda uva aho Majengo ujya Kilijiwe ufungwa.

Hari andi makuru avuga ko aba bantu bishwe bari mu modoka bavuye kubikuza amafaranga kuri banki.

Ubu bwicanyi ngo bwakozwe n’urubyiruko rwahawe intwaro na Leta ruzwi nka Wazalendo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa