skol
fortebet

Urugomero runini rw’amashanyarazi ruri hafi ya Kyiv rwashenywe n’ibitero by’Uburusiya

Yanditswe: Friday 12, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cy’amashanyarazi cya Ukraine, Centrenergo, cyavuze ko urugomero runini rw’amashanyarazi ruri hafi y’umurwa mukuru Kyiv wa Ukraine rwashenywe burundu n’ibitero by’Uburusiya mu gitondo cyo ku wa kane.

Sponsored Ad

Abategetsi bavuze ko urwo rugomero, rwitwa Trypillya, ari rwo rwari runini cyane rutanga amashanyarazi mu turere dutatu, turimo na Kyiv.

Andriy Hota, umuyobozi w’ikigo Centrenergo, yavuze ko "ikigero cyo gusenyuka giteye ubwoba".

Uburusiya bumaze igihe bwibasira ku bushake kandi kuri gahunda ibikorwa-remezo by’amashanyarazi bya Ukraine.

Hota yabwiye BBC ko ibyo bitero byo mu kirere byo mu gitondo cyo ku wa kane byashenye "icyuma gihindura amashanyarazi, ibyuma bikora amashanyarazi, za moteri [’generators’]. Byashenye 100%."

Hadutse inkongi y’umuriro ku cyuma gikora amashanyarazi kuri urwo rugomero rwa Trypillya - ruri mu ntera ya kilometero 50 mu majyepfo ya Kyiv - nyuma y’icyo gitero cyo ku wa kane.

Umukuru w’ikigo Centrenergo yavuze ko urwo rugomero rwibasiwe na za misile nyinshi. Yavuze ko abakozi bari barimo gukora bashoboye guhunga kuko bahise birukankira ahantu ho kwikinga ubwo indege nto ya mbere itarimo umupilote (drone) yari imaze kurasa.

Abatuye hafi aho bashishikarijwe gufunga amadirishya y’inzu, gushyira umuriro w’amashanyarazi mu byuma byabo byose bikoreshwa na wo no kubika amazi.

Misile zirenga 80 hamwe na za drone byibasiye ahantu hatandukanye muri Ukraine mu masaha yo mu gitondo cyo ku wa kane. Byinshi byibasiye ibikorwa-remezo by’amashanyarazi, ndetse hafi kimwe cya gatatu cy’izo misile na drone byashoboye kumenera mu bwirinzi bw’ikirere bwa Ukraine.

Nyuma y’amasaha ibyo bitero bibaye, ikigo Centrenergo cyemeje ko urugomero rwa Trypillya rutagikora.

Hota yavuze ko ubushobozi bwose bw’icyo kigo - kimwe mu bigo binini by’amashanyarazi bya Ukraine - ayobora bwo gukora amashanyarazi muri Ukraine ubu bwose bwashenywe.

Yavuze ko isenywa ry’urugomero rwa Trypillya ritazaba ikibazo gikomeye kuri Ukraine ku mpeshyi, nubwo yavuze ko mu gihe cy’ubukonje bwinshi rizaba "ikibazo gikomeye".

Nubwo urwo rugomero rushobora kongera kubakwa hifashishijwe ubufasha bw’ibikoresho bivuye mu Burayi, avuga ko ruzakomeza kuba rushobora kugabwaho ibitero niba inshuti za Ukraine zitayihaye ubwirinzi bukomeye bw’ikirere.

Yagize ati: "Dushobora gusana. Dushobora gukora ibidashoboka. Ariko ducyeneye uburinzi."

Ku wa kane, Perezida Vladimir Putin yavuze ko Uburusiya "byabaye ngombwa ko busubiza" bukagaba ibitero ku hantu hakorerwa amashanyarazi ho muri Ukraine, nyuma y’ibitero bya Ukraine ku hantu ho mu Burusiya, nubwo iyi ari intambara yatangije kuri Ukraine nta mpamvu mu myaka ibiri ishize.

Putin yagize ati: "Mu buryo bubabaje, mu gihe cya vuba aha gishize twabonye urukurikirane rw’ibitero ku hantu hacu hakorerwa amashanyarazi nuko biba ngombwa ko dusubiza.

"Ndashaka gushimangira ko, no ku mpamvu z’ubutabazi, tutigeze dukora igitero na kimwe mu gihe cy’ubukonje bwinshi. Icyo nsobanura ni uko tutigeze dushaka gutuma ibigo bifasha abaturage bisigara nta mashanyarazi bifite - ibitaro n’ibindi nk’ibyo. Ariko nyuma y’urukurikirane rw’ibitero ku bigo byacu by’amashanyarazi, twagombaga gusubiza."

Yongeyeho ko "ibitero ku bigo by’amashanyarazi", biri mu ntego y’Uburusiya yo "gukuraho igisirikare" muri Ukraine - imwe mu ntego yatangaje ubwo igitero gisesuye yagabye kuri Ukraine cyatangiraga muri Gashyantare (2) mu 2022.

Mu yandi makuru, ku wa kane abantu bane barapfuye naho abandi benshi barakomereka mu mujyi wa Mykolaiv wo mu majyepfo ya Ukraine, mu rukurikirane rw’ibitero byo mu kirere byo ku manywa bidakunze kubaho.

Ku wa kane, ubuyobozi bw’ingabo za Ukraine bwo mu majyepfo y’igihugu bwatangaje ku rubuga rwa Telegram ko inzu z’abantu ku giti cyabo, imodoka n’inganda (amahinguriro mu Kirundi) byangiritse muri icyo gitero.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa