skol
fortebet

USA yahaye gasopo Iran ifite umugambi wo gutera Israel

Yanditswe: Saturday 13, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Leta zunze ubumwe za America, Joe Biden yasabye Iran kudatera Israel nyuma y’uko bikomeje kuvugwa ko intambara ishobora kurota.

Sponsored Ad

Biden yavuze ko yiteguye ko Iran yatera Israel “mu gihe cya vuba gishoboka”, kubera ko bikomeje gusakubwa ko Iran yakwihorera ku gitero cy’indege cyahitanye abasirikare bayo bakuru muri Syria.

Israel ntiyigeze yigamba icyo gitero cyagabwe kuri Ambasade ya Iran muri Syria, cyakora benshi bakeka ko ari Israel yakigabye.

Abayobozi bo muri America babwiye CBS News, ko igitero kuri Israel cyegereje.

Israel ivuga ko yiteguye kwirwanaho haba ari uburyo bwo kuburizamo igitero cyangwa nay o kugaba ibitero.

Perezida Joe wa USA yaburiye Iran kutagaba icyo gitero.

Ati “Musigeho. Twiyemeje kurinda umutekano wa Israel. Tuzafasha Israel. Tuzafasha Israel kwirwanaho, ntabwo Iran izatsinda.”

BBC ivuga ko Iran ifasha imitwe itandukanye irimo Hamas, ikorera muri Palestine ikaba imaze igihe ihanganye na Israel muri Gaza.

Iran inafasha indi mitwe irimo Hezbollah ikorera muri Lebanon.

Umuvugizi w’igisirikare cya Israel kuri uyu wa Gatanu yavuze ko Hezbollah yarashe rockets 40 inakoresha indege zitagira abapilote igaba ibitero kuri Israel ariko ngo nta we byagizeho ingaruka.

Ibihugu nka Amerika, Ubwongereza, Ubuhinde na Australia byaburiye abaturage babyo bateganya ingendo muri Israel.

Ubudage bwasabye abaturage babwo kuva muri Iran.

Ibiro bya Leta muri America byasabye abakozi ba Ambasade n’imiryango yabo bari muri Israel kudakorera ingendo hanze y’imijyi ya Tel Aviv, Jerusalem na Beersheba.

Ku wa Gatanu Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yahuye n’abayobozi bakuru mu gihugu baganira ku gitero cyava muri Iran.

Ubusanzwe Iran ntabwo ituranye na Israel, ariko ni ibihugu bidacana uwaka. Kuva muri Iran ujya muri Israel, bisaba kurenga Irak, Syria, Jordanian a Lebanon.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa