skol
fortebet

Perezida Kagame yakebuye urubyiruko arwibutsa kutazapfusha ubusa imyaka barimo

Yanditswe: Tuesday 07, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yibukije urubyiruko rw’abakorerabushake rwateraniye muri BK Arena kuri uyu wa kabiri tariki 7 Gicurasi 2024 kwizihiza imyaka 10 y’ibikorwa byarwo mu iterambere ry’Igihugu ko rutagomba gupfusha ubusa imbaraga zabo ahubwo bagomba gukora cyane.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko rugomba kugira intego yo kugera ku iterambere kandi bishoboka.

Ati “Nimukorera ubushake, mugakorana ubushake, mugashaka kumenya, ugashaka kugira intego wigezaho ariko unatekereza kuyigeza ku gihugu. Birashoboka rwose, kandi twarabibonye.”
Perezida Kagame yasabye urubyiruko gufata iya mbere rugashaka icyo rwakora aho gutekereza ko Leta ari yo izarufasha.

Ati “Ntimuzabe abantu bategereza ko hari ibintu leta igomba kubagezaho. Leta ifite inshingano ariko leta ni nde se ko ari mwe! Igihe mutayifashije, mutayishyigikiye, mutakoranye na yo ntabyo izageraho.”

Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rufite imbaraga n’ubushobozi bwo gukora rukiteza imbere kandi rugateza imbere n’Igihugu, bityo ari aharwo ho kugira amahitamo meza.

Ati “Urubyiruko nkamwe, imbaraga mufite, ubushake mufite, mugomba kwigeza kuri byinshi, mukageza Igihugu kuri byinshi ndetse n’ababyeyi banyu n’imiryango yanyu, ibyo mukora mugakora mubatekereza, mutekereza igihugu.”

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko imyaka rurimo ari iyo kwitwararika ku mahitamo rukora ndetse n’ibyo rukora byose.

Ati “Iyi myaka yanyu rero murimo, ni imyaka y’amahirwe menshi, ni imyaka nabwo iyo utayikozemo ibyo wagombaga gukora, ibyo utakaza ushobora kubitakaza imyaka yose yindi iri imbere yawe. Ni ubu rero, ntabwo ari ejo.”

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko rukwiye kugira umuco wo kwikorera, rukiteza imbere rugamije no guteza imbere abandi n’Igihugu muri rusange.

Ati “Iyo twuzuzanya rero, iyo dushyira imbaraga zacu hamwe tuba duteza Igihugu imbere, tuba twiteza imbere. Nta muntu ubaho wakora wenyine adakoranye n’abandi mu buryo bwo guteza abantu imbere no guteza Igihugu imbere ngo bishoboke. Nta muntu umwe wakora byose, wakora ibyiza wenyine ngo bigirire akamaro abandi adakoranye na bo.”

Urubyiruko rwahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo bihabwa umurongo ndetse rwemerera Perezida kagame gukomeza gutanga umusanzu warwo mu kubaka igihugu.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa