skol
fortebet

Abagabo 8 batawe muri yombi bazira gukora ibirori by’ ubutinganyi

Yanditswe: Tuesday 02, May 2017

Sponsored Ad

Polisi ya Indoneziya yatangaje ko yataye muri yombi abagabo umunani bari mu birori by’ ubutinganyi.
Abo bagabo bari bateraniye muri hoteli iherereye mu mujyi wa Surabaya ariwo mujyi wa kabiri muri icyo gihugu cya Indoneziya. Polisi y’ icyo gihugu yavuze ko ku Cyumweru tariki 30 mu masaha y’ igicuku abo bagabo bahuriye muri hoteli bamwe bakareba filimi z’ urukozasoni zikinwa n’ abaryamana bahuje ibitsina mu gihe abandi bari mu bikorwa by’ ubusambanyi.
Shinto Silitonga, yavuze ko batangiye gukora (...)

Sponsored Ad

Polisi ya Indoneziya yatangaje ko yataye muri yombi abagabo umunani bari mu birori by’ ubutinganyi.

Abo bagabo bari bateraniye muri hoteli iherereye mu mujyi wa Surabaya ariwo mujyi wa kabiri muri icyo gihugu cya Indoneziya. Polisi y’ icyo gihugu yavuze ko ku Cyumweru tariki 30 mu masaha y’ igicuku abo bagabo bahuriye muri hoteli bamwe bakareba filimi z’ urukozasoni zikinwa n’ abaryamana bahuje ibitsina mu gihe abandi bari mu bikorwa by’ ubusambanyi.

Shinto Silitonga, yavuze ko batangiye gukora iperereza kuri icyo kibazo, yongeraho ko babiri muri abo umunani bahamwe n’ icyaha bahanishwa imyaka 15 y’ igifungo.

Shinto Silitonga yabwiye ibiro ntaramakuru by’ Abafaransa ko ari ubwa mbere polisi ya Indoneziya itaye muri yombi abakekwaho kunyuranya n’ itegeko ribuza filimi z’ urukozasoni zikinwa n’ abaryamana bahuje ibitsina.

Polisi ya Indoneziya yavuze ko mu bantu umunani bari batawe muri yombi babiri bamaze kurekurwa.

Uretse intara ya Aceh igendera ku matwara y’ idini ya Islamu (Sharia), ubusanzwe ubutinganyi ntabwo ari icyaha gihanwa n’ amategeko y’ igihugu cya Indoneziya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa