skol
fortebet

Abagororwa benshi batorotse gereza ya Beni nyuma y’ imirwano

Yanditswe: Sunday 04, Nov 2018

Sponsored Ad

Abarwanyi bitwaje intwaro mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu bagabye igitero kuri gereza ya Beni muri Kongo bituma abagororwa bagera kuri 30 batoroka iyi gereza nk’ uko umunyamakuru ukorera muri aka gace yabitangarije BBC.

Sponsored Ad

Umucamanza mu rukiko rwa gisirikare mu ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru ahabereye icyo gitero Maj Kazadi Nzengu, yabwiye Ibiro ntaramakuru by’ Abafaransa AFP icyo gitero cyagabwe n’ aba Mai Mai aricyo cyabaye intandaro yo gutuma abagororwa batoroka gereza ya Beni.

Umuvugizi w’ igisirikare muri ako karere, Mak Hazukay yavuze ko icyo gitero cyagabwe n’ aba Mai Mai bagamije gutorokesha benewabo bari bafungiye muri iyi gereza.

Yagize ati “Twarwanye turabatsinda ariko abagororwa batorotse. Ni aba Mai mai bashaka gufunguza benewabo”

Abo bategetsi babiri nta cyo bavuze ku mubare w’ abagororwa batorotse.

Mu mujyi wa Beni hakunze kugabwa ibitero n’ abantu bitwaje intwaro bo mu mutwe wa ADF naru wo muri Uganda.
Ibyo bitero kandi binashinjwa aba Mai-Mai n’ indi mitwe y’ abarwanyi ibarizwa mu mashyamba yo muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa