skol
fortebet

Abandi basirikare 3 ba ONU biciwe muri Mali

Yanditswe: Friday 27, Oct 2017

Sponsored Ad

Abasirikare batatu ba ONU muri Mali bakomoka mu gihugu cya Tchad bashwe kuwa kane tariki ya 27 Ukwakira 2017 abandi babiri barakomereka, igihe imodoka barimwo yanyuraga ku gisasu cyatezwe mu kuzimu mu majyaruguru y’iki gihugu.
Minusma ivuga ko ibyo byabereye mu majyaruguru y’agace ka Kidal gahana urubibi na Aljeriya.
ONU ivuga ko itazacika intege mu gukomeza ibikorwa byabo byo kugarura ituze n’amahoro muri Mali kandi ko ibitero byibasira aba basira bari mu butumwa bw’amahoro bishobora (...)

Sponsored Ad

Abasirikare batatu ba ONU muri Mali bakomoka mu gihugu cya Tchad bashwe kuwa kane tariki ya 27 Ukwakira 2017 abandi babiri barakomereka, igihe imodoka barimwo yanyuraga ku gisasu cyatezwe mu kuzimu mu majyaruguru y’iki gihugu.

Minusma ivuga ko ibyo byabereye mu majyaruguru y’agace ka Kidal gahana urubibi na Aljeriya.

ONU ivuga ko itazacika intege mu gukomeza ibikorwa byabo byo kugarura ituze n’amahoro muri Mali kandi ko ibitero byibasira aba basira bari mu butumwa bw’amahoro bishobora gushyirwa mu byaha by’intambara hisunzwe amategeko mpuzamahanga.

Abo basirikare baje biyongera ku bandi babiri barashwe muri Nzeri uyu mwaka mu buryo nk’ubu batezwe igisasu nabwo imodoka iraturika.Hari kandi n’abandi batatu bishwe ku itariki ya 24 Nzeri nabwo mu majyaruguru y’iki gihugu.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’akanama k’umutekano bamaganye iki gitero.Umuvugizi wa Loni wungirije, Farhan Haq yatangaje ko Guterres yahise asaba Guverinoma ya Mali n’imitwe yitwaje ibirwanisho yo muri iki gihugu, kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro.

Kugeza ubu muri Mali harabarirwa ingabo z’Umuryango w’Abibumbye 12,000.Abagera kuri 80 bakaba bamaze kwicirwa mu kazi.

Ibitekerezo

  • UN ifite abasirikare n’abapolisi bagera kuli 74 000 mu bihugu 18,bajyanywe no "KUZANA AMAHORO".Bakoresha 9 Billions/Milliards USD buri mwaka.Nukuvuga hafi RWF 7 740 000 000 000.
    Bihwanye na 1/4 cya Annual Budget y’u Rwanda!!!.UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi".
    Nyamara kuva yajyaho,habaye intambara amagana ku isi hose.Ibihugu 9 bikora Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byakoresha izo atomic bombs isi yose igashira.Ibyo bihugu bifite Intercontinental Ballistic Missiles,Strategic Bombers,Nuclear Submarines,etc...Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa n’Ubwami bw’imana gusa.Nkuko dusoma muli Daniel 2:44,imana izamenagura ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,YESU abe ariwe uyobora ISI ayigire Paradizo (Revelations 11:15).Nkuko tubisoma muli Yeremiya 25:33,ku munsi w’imperuka,imana izica abantu bose banga kuyumvira,isigaze gusa abantu bakora ibyo idusaba.Uwo niwo muti wonyine kuko UN n’abayobozi b’isi byabananiye.Nyuma yaho,kwaheri intambara,ubusambanyi,ubusumbane,indwara,urupfu,etc...Niyo mpamvu YESU yasize adusabye "gushaka ubutegetsi bw’imana" (Matayo 6:33),aho kwibera mu ibyisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa