skol
fortebet

Abantu 19 bapfiriye mu mpanuka y’ indege muri Sudan y’ Epfo

Yanditswe: Monday 10, Sep 2018

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru abantu 19 bari mu ndege nto yakoreye impanuka muri Sudani y’ Epfo bapfuye gusa amakuru aturuka muri iki gihugu aravuga ko hari abarokotse iyi mpanuka.

Sponsored Ad

Minisitiri ushinzwe itumanaho mu karere k’ ibiyagabigari Taban Abel Aguek yavuze ko iyi ndege yari intwaye abantu 23 ikaba yakoreye impanuka mu mujyi wa Yirol hafi y’ inkombe z’ ikiyaga.

Yagize ati "Abantu 19 bapfuye, 4 bararokoka”

Minisitiri Taban yavuze ko mu barokotse iyi mpanuka harimo abana b’ abiri b’ Abataliyani.

Mu baguye muri iyi mpanuka harimo bishop w’ Abangilikani mu mujyi wa Yirol, Simon Adut. Abandi bapfuye abasirikare babiri, umupilote n’ umwungiriza we bajyanywe mu bitaro bagitera akuka.

Leta ya Sudani y’ Epfo yatangaje ko umujyi wa Yirol uri mu gahinda gakomeye amaduka arafunze, bamwe bafashe abo mu miryango yabo ngo bage kubashyingura. Indege yakoze impanuka ni indege y’ ubucuruzi nk’ uko byatangajwe n’ ibiro ntaramakuru by’ Abafaransa AFP.

Ubwo iyi ndege yageraga hafi y’ ikibuga cy’ indege yasanze ikirere kirimo ibihu byinshi kandi ngo ikirere kimeze gutya ni kibi cyane ku ndege.

Radio Miraya ya UN yashyize kuri Twitter ifoto y’ ibisigazwa by’ indege nyuma y’ uko yagirikiye muri iyi mpanuka.

Muri iki gihugu hakunze kugaragara indege zipakiye ni kimwe mu bitera impanuka kuko muri 2015 Soviet-era Antonov yakoreye impanuka mu mujyi wa Juba igahitana 36 nk’ uko byatangajwe na Theeasterafrican.

Muri 2017, abantu 37 barokotse mu buryo butangaje impanuka y’ indege yagonze ikamyo igashya igakongoka.

Igihugu cya Sudani y’ Epfo cyavuzwe cyane kubera intambara y’ abasivile yatangiye muri 2013 Perezida Salva Kiir ashinja uwari Visi Perezida Riek Machar ko ashaka kumuhirika ku butegetsi. Iyi ntambara yahitanye ababarirwa mu bihumbi , abarenga miliyoni bakurwa mu byabo.

Muri uyu mwaka wa 2018 nibwo Riek Machar na Perezida Salva Kiir bicaye mu meza bemeranya gusanganya ubutegetsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa