skol
fortebet

Abantu 26 barasiwe mu rusengero i Texas

Yanditswe: Monday 06, Nov 2017

Sponsored Ad

Umuntu witwaje imbunda winjiye mu rusengero rw’Ababatisita kuri iki Cyumweru yica arashe abantu 26 muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Ubwo bwicanyi bwabereye ahitwa Sutherland Springs, umujyi muto wo muri Texas, ahagana saa 17:30 ku isaha ngengamasaha ya GMT.
Guverineri w’iyo leta, Greg Abbott, yemeje urupfu rw’abo bantu, anavuga ko ari rwo rubayeho abantu barashwe ari benshi icyarimwe, mu mateka ya Texas.
Umuyobozi w’inzego z’umutekano muri Texas, Freeman Martin, yavuze ko (...)

Sponsored Ad

Umuntu witwaje imbunda winjiye mu rusengero rw’Ababatisita kuri iki Cyumweru yica arashe abantu 26 muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ubwo bwicanyi bwabereye ahitwa Sutherland Springs, umujyi muto wo muri Texas, ahagana saa 17:30 ku isaha ngengamasaha ya GMT.

Guverineri w’iyo leta, Greg Abbott, yemeje urupfu rw’abo bantu, anavuga ko ari rwo rubayeho abantu barashwe ari benshi icyarimwe, mu mateka ya Texas.

Umuyobozi w’inzego z’umutekano muri Texas, Freeman Martin, yavuze ko abishwe bari hagati y’imyaka 2 na 72, hakaba n’abandi bantu 20 bakomeretse bahita bajyanwa mu bitaro. Abitabye Imana barimo n’umukobwa wa pasiteri w’urwo rusengero wari ufite imyaka 14.

Martin yavuze ko uwakoze ubwo bwicanyi ari umusore wari wambaye imyenda y’umukara winjiye mu rusengero afite imbunda, atangira kurasa akiri hanze kurinda ageze imbere mu rusengero.

BBC yatangaje ko umwe mu baturage yifashishije imbunda ye agatangira kurasa kuri uwo wagabye igitero, ahita yiruka agana mu modoka ye.

Uwo muturage ngo yamukurikiranye maze uwo mwicanyi arahunga, atwara imodoka nabi iza kurenga umuhanda. Polisi yaje kwemeza ko uwagabye icyo gitero yasanzwe yapfuye azize ibikomere by’amasasu, gusa ntiyemeje niba yirashe cyangwa yishwe n’umuturage wamukurikiranye.

Inzego z’iperereza kandi ntiziratangaza impamvu yatumye uyu musore agaba igitero mu rusengero.

Byaje gutangazwa ko amazina ye ari Devin P Kelley w’imyaka 26 wahoze mu ngabo zirwanira mu kirere, ariko ubu akaba yarasezerewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa