skol
fortebet

Abantu 6 bo mu muryango umwe bapfiriye mu kiyaga cya Victoria

Yanditswe: Tuesday 06, Jun 2017

Sponsored Ad

Abantu 6 bo mu muryango umwe muri Uganda bishwe n’umuhengeri mu kiyaga cya Victoria, ubwo bari mu bwato bwaturukaga mu gace ka Kasekulo berekeza mu ka Mugoye mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Abatangabuhamya babonye ubu bwato burohama bavuze ko bwari bupakiye abantu 7 n’ibintu byinshi, ubwo bwavaga ku nkombe yo hakurya kuzana ibiti byo kwifashisha mu bikorwa by’ubuhinzi bakabupakira cyane birenze urugero bityo bwagera mu mazi rwagati bugatangira kwibira, hakaba harokotse umuntu umwe gusa.
Yagize (...)

Yagize ati”biriwe bapakira ubwato ku buryo byabafashe amasaha agera kuri 12, bwari buremereye ku buryo byatumye bwibira mu mazi kandi nta numwe muri bo wari ufite imyenda yo mu mazi yabasha kumufasha mu gihe arohamye.”

Umuvugizi wa Polisi yo mu karere ka Kalangala aho iyi mpanuka yabereye yatangaje ko muri abo bantu bose harokotsemo abantu 7 ndetse yibutsa abaturage kujya binjira mu mazi bitwaje imyenda cyangwa ibindi bikoresho bishobora kubafasha mu gihe bahuye n’ingorane.

Si ubwa mbere muri kiriya gihugu humvikana impanuka z’ubwato aho abatari bacye bahasiga ubuzima buri mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa