skol
fortebet

Abantu batamenyekanye bishe abasirikare babiri ba Congo basiga babibye

Yanditswe: Monday 06, Feb 2017

Sponsored Ad

Abasirikare babiri b’ igisirikare cya Leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo FARDC bishwe n’abantu batamenyekanye bari bitwaje intwaro mu ijoro ryo ku wa 4 Gashyantare 2017, i Ariwara muri Teritwari ya Aru (Ituri).
Umuvugizi w’igisirikare cya Leta ya Congo (FARDC) muri Ituri, Capt Carlos Kalombo yemejwe iby’ iki gitero ariko avuga ko bataramenya abakihishe inyuma
Yakomeje avuga ko ari bantu 3 binjiye mu nzu yari irimo abasirikare babiri (sergent na capitaine) batatangajwe amazina, (...)

Sponsored Ad

Abasirikare babiri b’ igisirikare cya Leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo FARDC bishwe n’abantu batamenyekanye bari bitwaje intwaro mu ijoro ryo ku wa 4 Gashyantare 2017, i Ariwara muri Teritwari ya Aru (Ituri).

Umuvugizi w’igisirikare cya Leta ya Congo (FARDC) muri Ituri, Capt Carlos Kalombo yemejwe iby’ iki gitero ariko avuga ko bataramenya abakihishe inyuma

Yakomeje avuga ko ari bantu 3 binjiye mu nzu yari irimo abasirikare babiri (sergent na capitaine) batatangajwe amazina, basiga babarashe baniba moto yabo aba ariyo bagendaho.

Radiyo Okapi yanditse ko moto yibwe ari iy’uyu musirikare ufite ipeti rya sergent baniba imwe muri apareye bakoreshaga mu gutara amakuru hamwe n’ivarisi yuzuye imyenda.

Ubuyobozi bwa gisirikare bwatangiye gukora iperereza, nyuma y’umunsi umwe bwatangaje ko bwaje kubona iyo moto n’ibindi bike mu byari byibwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa